Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umuvugizi wa ADEPR yaburiye abapasiteri bashya kwirinda (...)
Umuvugizi wa ADEPR yaburiye abapasiteri bashya kwirinda imva 3 bagenzi babo bakunze kugwamo

Umuvugizi w’itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR akaba n’umushumba mukuru waryo Rev Pastor Sibomana Jean, yaburiye abahawe inshingano nshya z’ubupasiteri babarizwa muri Paruwasi ya ADEPR-Nyanza (Kicukiro) na Gatenga kwirinda imva 3 bagenzi babo b’abakozi b’Imana bakunze kugwamo.

Ibi Rev Past Sibomana yabitangaje mu muhango wo kwimika abapasiteri bashya batandatu wabereye ku kicaro cya Paruwasi ya ADEPR-Nyanza (Kicukiro), kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Kamena 2016.

Sibomana yibukije aba bahawe inshingano nshya ko bakwiriye kwirinda ahantu hatatu satani akunze gutegera abakozi b’Imana, ibintu yagereranyije n’imva umuntu agwamo kandi akitwa ko akorera Imana.

Abahawe inshingano nshya

Izo mva 3 ni izi zikurikira:

1. Icyubahiro: Rev Pastor Sibomana yibukije abasengewe ko guhabwa inshingano y’ubupasiteri atari uburyo bwiza bwo gutekereza ko bagiye kubahwa no kuba ibitangaza imbere y’abakristo, ahubwo ko babaye abagaragu babo. Ati’ ‘ ibyo byicaro muhawe by’ubupasiteri nibyo koko muzubahwa haba mu rusengero no hanze yarwo, muzagishwa inama, ariko nyabuneka muzirinde kuko satani ahategera benshi.’’

2. Amafaranga: Rev Past Sibomana yongeye gushimangira ko iyo umuntu ahamagariwe gukorera Imana, adakwiye gutekereza umurimo w’Imana nk’ahantu ho gushakira indonke, ahubwo ko ari umurimo usaba kwitonda byaba na ngombwa ugashyiramo n’ayawe kugira ngo umurimo w’Imana ugende neza.

3. Ubusambanyi: kuri iyi ngingo umuvugizi wa ADEPR yibukije ko iyi ari imva irangaye abakozi b’Imana basigaye bagwamo kuburyo badatinya no kubikorera mu murimo w’Imana. Yasabye aba babaye abapasiteri kuzuzuza inshingano bahawe no kugerageza kuba abizerwa muri byose. Ati ‘’ muzayobora abantu batandukanye, barimo abagore n’abakobwa batandukanye, muzirinde ntimuzagwe muri iyi mva.’’

Umuvugizi wa ADEPR aburiye aba bashumba bashya mu gihe hirya no hino mu matorero atandukanye, ndetse no muri ADEPR, havugwa byinshi ku bakozi b’Imana barimo n’abayoboye mu nzego zitandukanye barangwa n’izi ngeso, ikaba n’imwe mu nkomyi zikomeye z’ubutumwa bwiza bikagira ingaruka ku buhamya bwa benshi.

Abahawe inshingano nshya z’ubupasiteri ni Pasteri Eugene Rutagarama, Ngendahayo Cyriaque, Sekamana André, Rugwiza Stanslas, ndetse na Bwate David wari usanzwe ari n’umuyobozi wa Korari yitwa Gibiyoni ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi. Kuri aba harimo n’uwitwa Dominique wo muri Paruwasi ya ADEPR-Gatenga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza