Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umuyoboro Imana ivuganiramo n’abantu.
Umuyoboro Imana ivuganiramo n’abantu.

“Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo.”Yobu 33:14

Benshi mu bantu batari basobanukirwa,bavuga ko Imana,abandi nabo bagahora bumva ko bahuze cyane bityo bakaba batabona umwanya wo kuvugana n’Imana. Ikibazo ni ukwibaza uburyo wakoresha kugira ngo uvugane nayo cyangwa nayo ivugane nawe.

Izi ni zimwe mu nzira Imana yakoresha mu kuvugana nawe:

1. Imana ivugana natwe mu Ijambo ryayo.

Bibiliya ni igitabo kiyobora ubuzima bwawe, kuko cyerekana inzira iboneye ukwiye kugenderamo, iyo niyo mpamvu ukwiye gufata umwanya ugasoma ijambo ry’Imana buri munsi kugira ngo ribashe kukuyobora. Niba utarisoma buri munsi uba uri gufunga inzira Imana inyuramo igihe ije kuvugana nawe. Ukwiye rero guhora ufuguriye Imana uwo muyoboro wo kuvugana nawe ariwo gusoma Ijambo ry’Imana.

2. Imana ivugana natwe ibinyujije mu bigisha.

Ese waba warigeze ujya mu materaniro ngo wumve umuvugabutumwa cyangwa umwigisha avuga ubutumwa ukumva ari ubutumwa buvuye ku mana? Umuntu ku giti cye ntashobora kumenya icyo buri muntu akwiye kubwirwa ariko Imana yo ivugira rimwe buri wese agahita akuramo ibye.

3. Imana kandi ivugana natwe mu byo tunyuramo.

Iyo Imana ishaka ko uba mu buzima bufite igisobanuro kandi ikabona utarimo ugendera mu ntego ifitiye ubugingo bwawe, ihitamo kugucyaha no gukoresha ibihe bishobora gutuma uyegera kurushaho kugira ngo ibashe kukubwira umugambi ifitiye ubugingo bwawe ndetse n’ibindi byose yashaka ku kubwira.

Ni byo koko gukurikira Imana ntibyoroshye ariko na none umusaruro wo gukurikira Imana ni ukwibera mu mugisha n’ubuzima bufite icyerekezo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza