Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » “Umuyobozi nyawe ntiyihunza inshingano” Bosco
“Umuyobozi nyawe ntiyihunza inshingano” Bosco

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Ev RUHINDA Jean Bosco ubwo himikwaga abayobozi bashya ba Christian Youth in Promises Ministry kuri Eglise Vivante mu Gatenga, kuri iki cyumweru.

Uyu muvugabutumwa unasanzwe asengera mu itorero rya Zion Temple Celebration Center riri mu gatenga, ubwo yigishaga abari aho by’umwihariko abayobozi bashya bagiye kuyobora iyi ministère mu gihe cy’imaya ibiri (2), kuri bimwe mu bintu by’ingenzi biranga umuyobozi mwiza.

Yababwiye, ko umuyobozi nyawe adashobora kuyobora abantu bamurenzeho mu mitekerereze no mu kumenya amakuru y’ingenzi ku bintu runaka. Bityo ngo nabo bakwiye guhora biga kandi basoma, kugira ngo bazabashe kuzana impinduka nziza ziganisha aheza abo bagiye kuyobora.

Ev RUHINDA Jean Bosco

Yakomeje ababwira ko umuyobozi mwiza adakwiye guterwa ubwoba n’ibibonetse byose, ahubwo ko akwiye guhora yiteguye guhangana n’ibibazo byose ashobora guhura nabyo mu miyoborere ye kubera inshingano ze. Ibigaragara nk’akavuyo akabibonamo system (uburyo bwo gushyira mu bikorwa inshingano ze). Yanababwiye ko badakwiye kuzikoreza imitwaro abo bagiye kuyobora imitwaro irenze ubushozi bwabo.

Abamenera ibanga rizabafasha kuyobora neza, yababwiye ko iyo uretse buri muntu mu bo uyoboye akagaragaza impano ye n’icyo ashoboye ngo byoroha gushyira inshingano zabo mu bikorwa nk’abayobozi. Abari aho bakaba basusurukijwe n’abahanzi batandukanye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

mr.b kuwa 9-02-2015 saa 14:33
 

ibi ni ukuri kbsa ndabona izi nyigisho zikwiriye kwigishwa mu nzego zose.abantu bakamenya neza ubuyobozi buva kumana bukwiye kumera

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza