Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umva icyo Imana ikuvugaho
Umva icyo Imana ikuvugaho

Abefeso 1:5-6 “Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo, kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.”

Imana ntabwo ishaka ko ducirwaho iteka. Irashaka ko tumenya yuko tuyinezeza uko turi.

Satani akomeza kutwita abo tutari bo, ariko Imana ikomeza kutwita abo turi-abana bayizi neza.

Ntabwo Imana jya itwibutsa ukuntu twaguye. Ihora itwibutsa ukuntu twabytutse. Itwibutsa uburyo twanesheje, uburyo turi ab’igiciro umbere yayo, n’uburyo idukunda.

Satani atubwira ko tudashobora kwemerwa n’Imana kuko tudatunganye, ariko Imana itubwira ko twemererwa mu wo Yakunze (Yesu) kubera ibyo yadukoreye.

Imana irashaka ko tumenya yuko ukuboko kwayo kuturiho, kandi n’abamarayika bayo bahora baturinze, kandi ko Umwuka Wera wayo uturimo kandi turi uri kumwe natwe kugira ngo udufashe muri byose dukora.

Irashaka yuko tumenya ko Yesu ari inshuti yacu kandi uko tugendana Na weumunsi, ariko ibyiza bizarushaho kuba mu buzima bwacu.

Nitwumva ijwi ry’Imana aho kumva irya satani, Izaduha amahoro ku byashize, umunezero w’iki gihe n’ibyiringiro by’ahazaza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza