Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwaka mushya!! Igihe cyo gusubiza amaso inyuma mu (...)
Umwaka mushya!! Igihe cyo gusubiza amaso inyuma mu w’2015

Muri iki gihe turi mu ntangiriro z’umwaka cyane mu minsi ibanza, kiba ari igihe abantu bose wumva banyotewe no kumenya ibizaba mu mwaka utangiye, abandi bagafata umwanya bagashima Imana, ari nako n’abandi bishimisha mu buryo butandukanye, bose bagamije kwishimira ko barangije umwaka bakiriho.

Icyakora na none nubwo ibi byose biba, iki gikwiye kuba igihe umuntu asubiza amaso inyuma agatekereza ku mezi 12 ashize n’amasomo yizemo, uko yayitwayemo, uko wagenze, nibyo bitanga umurongo wo kwitegura neza kuba mu mwaka ukurikiyeho.

Ibi nibyo ukwiye gutekerezaho

1. Ni ibiki wishimira mu mwaka w’2015? Aha ushobora kwandika bitewe n’uko umwaka wakugendekeye. Bishobora kuba bito cyangwa binini, bishobora kuba ari ibintu wakorewe n’abantu bakugiriye neza, washaka ugafata umwanya wo kubashimira ukanabibabwira. Mu by’ukuri abantu ntibavumbura ko uzirikana uruhare rwabo rwiza mu buzima bwawe. Ukwiye gusubiza amaso inyuma ukareba ibyo wishimira n’abagufashije kugera ku nzozi zawe.

2. Ni gute Imana yavuganye nawe mu w’2015 kandi wayumviye gute? Kenshi abantu batangirana umwaka urutonde rw’ibyifuzo. None wowe ibaze ni gute Imana yagusubije? Ese ubundi ubusabane bwawe n’Imana bwari ku ruhe rwego? Reba amasomo yose yakwigishije, uburyo yavuganyemo nawe n’uko wabyitwayemo.

3. Uruhare rwawe mu buzima bw’abandi rwabaye uruhe? Hari igihe umuntu abaho yirebaho gusa, ariko ukwiye kwibaza icyo wamariye abandi mu mwaka ushize. Icyo abandi bakwibukiraho, icyo itorero ubarizwamo rikwibukiraho, icyo abo mukorana bibuka, icyo umuryango wawe wibuka. Mbese impano zawe n’ibyawe byatanze uwuhe musanzu mu kubaka abandi?

4. Ni uruhe ruhande wagutsemo(kwaguka)? Bishobora kuba mu marangamutima, ibifatika, mu buryo bw’umwuka cyangwa mu bwenge, ariko ibaze ni izihe mpinduka zakubayeho? Ni iyihe mico mibi usigiye 2015, ni iyihe myiza wambukanye? Ni ibiki byiza wagerageje? Ibyo wabashije kugeraho?

5. Biramutse bibaye ngombwa ko wandika igitabo, bikaba ngombwa ko hajyamo igice(chapter) kitwa 2015, ni irihe jambo cyangwa interuro wakoreshamo? Tekereza umwaka ushize nka kimwe mu bice byaba bigize icyo gitabo, urumva umutwe waba uwuhe?

Ngibyo ibyo mwegeranyirijwe n’urubuga rwa gikiristu Christian Today mugira uhe urimo gutangira umwaka w’2016.

Ibihe byiza kandi muzagire umwaka mushya w’2016!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nitunga Gilbert kuwa 2-01-2016 saa 13:33
 

narakijijwe nashaka kuronka be n’izi nyigisho buri musi kuri iyi mail yanje.Murakoze

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza