Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwami Yesu Kristo niwe karuhura muri urugendo rujya mu (...)
Umwami Yesu Kristo niwe karuhura muri urugendo rujya mu ijuru

“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Matayo 11:28

Urugendo rugana ubwami bw’ijuru ni rurerure cyane,harimo ibirushya byinshi,ku buryo bamwe bibibaza niba bazagerayo ariko igisubizo Yesu Kirisitu atanga ni kimwe”Munsange ndabaruhura”,nta hantu na hamwe Yesu yavuze ngo kora kino cyangwa ntukore iki kugira ngo uhabwe imbaraga zo gukomeza urugendo ahubwo we agusaba ko wamwegera.

Nusanga Yesu azakubera ibyiringiro kandi azagushoboza kubona ibyo wifuza,azaguha imbaraga zo kunesha icyaha maze utangire kumva indirimbo nshya zuzuye umutima wawe.Niba rero ushaka kunesha icyaha,nta bundi buryo keretse gusanga Yesu.

Yesu Kristo yemera ko ari we fatizo n’ishingiro rya byose,tekereza nawe ukuntu yemeye kwireherezaho abantu bose akavuga ngo tumusange,iyo wemeye ukamusanga bihindura ibyari byaranze guhinduka,mwegurire byose kugira ngo uruhuke kandi ubashe kugira ubuzima bwuzuye,Bibiliya iravuga ngo” Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose”.Abakolosayi 2:10,muri we niho uzakura ubushobozi bwo gukomeza urugendo rw’agakiza.

Yesu yemera kubana nawe akaguha ikiruhuko kandi akanagukomeza kugira ngo ushobore gukomera muri ur’urugendo,Yesu ntabwo ashaka ko ubaho mu buzima bw’ubupfu kandi agufitiye ubuzima ahubwo ashaka ko uhora uharanira kuba mu buzima bushaka Imana kandi ukikomereza muri we iminsi yose kuko atajya akurambirwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza