Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwamikazi w’Ubwongereza aritegura gushyira hanze (...)
Umwamikazi w’Ubwongereza aritegura gushyira hanze igitabo kizasobanura ineza y’Imana ku buzima bwe

Mu gihe Umwamikazi Elizabeth, umaze imyaka isaga 64 ku ngoma mu Bwongereza yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 90 y’amavuko, yatangaje ko arimo yitegura gushyira hanze igitabo gikubiyemo ukuntu azirikana ineza y’Imana n’uburyo yabanye nawe muri iki gihe cyose amaze ku ngoma. Iki gitabo gitegerejwe n’umubare w’abantu benshi kugeza ubu kitezweho kuzaba gikubiyemo amakuru k’ubuzima bwa Elizabeth giteganyijwe kuzaba kiboneka mu isomero bitarenze mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Daily Mail yatangaje ko muri iki gitabo, Umwamikazi Elizabeth n’ubundi usanzwe uzwiho gutangaza ukuri kwe ku myizerere ye y’ubukristo azava imuzi ibijyanye n’ubuzima bwe ndetse n’ubwami bwe, n’uburyo Imana yakomeje kubana nawe ndetse ikarushaho kumubera iyo kwizerwa mu myaka 64 amaze ku ngoma.

Muri iki gitabo, Elizabeth azagaragaza ukuntu azirikana urukundo rw’Imana, ndetse n’abandi bantu bamubaye hafi mu buryo bw’amasengesho.

Infochretienne.com ivuga ko Elizabeth yagize ati ‘’ Nzakomeza kuzirikana mwebwe mwese munzirikana mu masengesho, ndetse nzirikane n’urukundo rw’Imana, nabonye ari iyo kwizerwa.’’

Mu bindi kandi Umwamikazi Elizabeth azagaruka ku buryo yishimira cyane impinduka nyinshi zabayeho mu gihe cy’ingoma ye, ndetse n’ibyagiye bimunyeganyeza mu buzima bwe.

Umwamikazi Elizabeth II, yavutse tariki 21 Mata 1926, avukira mu mujyi wa London mu Bwongereza, akaba yaragiye ku ngoma mu mwaka w’1952.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza