Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwamikazi w’Ubwongereza yitiriye Yesu Kristo igitabo (...)
Umwamikazi w’Ubwongereza yitiriye Yesu Kristo igitabo yitegura gushyira hanze ku munsi w’amavuko

Mu minsi ishize nibwo twabagejejejo inkuru y’uko Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yitegura gushyira hanze igitabo, yifuza gusobanura neza ineza y’Imana ku buzima bwe. Kuri ubu mu gihe iminsi yegereje y’igihe iki gitabo kigomba kuba cyageze hanze, yaba we ubwe, abandi bantu ndetse n’ibitangazamakuru bakomeje gutangaza byinshi bitandukanye kuri cyo.

Nk’uko tubikesha The Christian Post, Umwamikazi Elizabeth II agaruka cyane ku ruhare rwa Yesu Kristo nk’ipfundo ry’ubuzima bwe muri iki gitabo azashyira hanze ubwo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 90 amaze avutse. Iki gitabo yakise Jesus Christ ‘ The King She Serves’, ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ngo Yesu Kristo ‘Umwami akorera.’

Queen Elizabeth II

Agira ati ‘’ Nk’uko nakomeje kubivuga ndacyabashimira amasengesho yanyu, ngashima n’urukundo rw’Imana rutarondoreka.’’ Aya ni amwe mu magambo agaragara muri iki gitabo kizagera hanze mu kwezi gutaha kwa kane uyu mwaka.

Akomeza agira ti ‘’ Nakomeje kubona ko Imana ari iyo kwizerwa.’’ Iki gitabo gitegerejwe na benshi kizasohorwa n’icapiro ryitwa Hope, Umuryango wa Bibiliya ndetse n’Ishuri rya Gikristo ry’i London. ‘’ Mu gihe narimo nandika iki gitabo nakiganirijeho inshuti zanjye, n’abo mu muryango wanjye bataramenya Yesu hamwe n’abandi kandi nasanze bari banyotewe no gusobanukirwa byinshi k’ukwizera k’Umwamikazi.’’ Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi LICC ( Ishuri rikuru rya Gikristo ry’i London).

Uyu muyobozi kandi avuga uburyo Umwamikazi Elizabeth amaze igihe kinini cy’ubuzima bwe abakorera, kandi akaba ashimwa mu mibanire ye n’abandi ndetse akabaho ubuzima bushingiye kuri Kristo.

Star Tribune nayo yatangaje ko hirya y’ukwizera kwe, Elizabeth mu gitabo cye yanagarutse ku itotezwa ry’abakristo mu Burazirazuba bwo hagati, kimwe mu bibazo yanakunze kugarukaho kenshi ubwo yavugaga.

Umuyobozi w’icapiro HOPE Roy Crowne ririmo gutunganya iki gitabo, avuga ko igitabo cyerekeye isabukuru y’amavuko ya Elizabeth, kizashyirwa hanze tariki 21/04, kizaba amahirwe ku bakristo yo gushimira Imana ndetse n’Umwamikazi ku buzima bwe nk’urugero rwiza rw’uwakurikiye Yesu Kristo.

Umwamikazi Elizabeth II yavutse tariki 21 Mata 1926, avukira mu mujyi wa London mu Bwongereza, akaba yarageze ku ngoma mu mwaka w’1952.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza