Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwana w’imyaka 6 ufite umutima uba hanze y’igituza (...)
Umwana w’imyaka 6 ufite umutima uba hanze y’igituza yahisemo gushyira ibyiringiro bye muri Kristo Yesu

Virsaviya Borun-Goncharova ni umwana wavukanye uburwayi budasanzwe, akaba abumaranye imyaka 6, aho afite ikibazo cy’uko umutima we uba hanze y’igituza, aho kuba imbere nk’uko biba bimeze ku bandi bantu. Kugeza ubu ababona uburwayi bw’uyu mwana bibaza ikizere cy’ubuzima bwe aho cyaba gishingiye, ariko we yahisemo gushyira ibyiringiro bye mu Mana kuko abona nta wundi wamukiza, cyane ko ubushobozi umuryango we usabwa kugira ngo abashe guhabwa ubuvuzi bukwiye utabufite.

Urubuga rwandika amakuru ya gikristo infochretienne.com rwatangaje ko kugira ngo uyu mwana asubirane ubuzima neza, umutima we ubashe gusubizwa imbere mu gituza, hari umwe mu baganga ugomba kumukurikirana ukorera mu bitaro by’abana biri i Boston muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu rwego rwo gufasha uyu mwana, mama we Dari Boum yitabaje ibitangazamakuru bitandukanye ngo hegeranywe ubushobozi bwo kwita kuri uyu mwana, bungana n’amayero 91,000 € asabwa. Inkuru itabariza uyu mwana yanyuze NBC6 incuro zirenga miliyoni 15, inazenguruka muri Amerika.

Professor Philippe Acar, uyobora ishami ry’ubuvuzi bw’indwara z’abana yavuze ko iyi ndwara yaherukaga kugaragara hashize imyaka 50. Nubwo abisobanura mu mvugo ya kiganga ariko agaragaza ko ibibazo byo mu mubiri imbere hari ubwo bishobora gutuma umutima utabasha kujya aho wagombaga kujya, ugasohoka hanze.

Akomeza avuga ko kugira ngo ubashe gusubizwa mu mwanya wawo bisaba ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru, kuba biba bimeze nko kuvugurura byinshi mu bice by’imbere bigize umubiri w’umuntu. Ati ‘’ Ubu ni ubuvuzi buhambaye cyane ko butabasha kuboneka ahantu hose.’’

Ubutabazi burimo gukorerwa uyu mwana bugamije kwegeranya ubushobozi ngo habashe kwishyurwa ibikenewe ngo ahabwe ubuvuzi. Abantu benshi bakozwe ku mutima kandi babazwa n’iyi nkuru y’uyu mwana w’umukobwa ukiri muto, by’umwihariko n’amagambo yavuze, aho yagize ati ‘’Umutima wanjye ng’uyu, uba hanze y’igituza kandi nkunda ukuntu mama wanjye aba awukoraho buri gihe.’’

Kuri Dari Boum, mama wa Virsaviya ngo kuba uyu mwana muto akiriho nabyo ni igitangaza. Yaba uyu mwana ndetse na mama we bombi ni abakrsto, bakaba barahisemo gushyira inyiringiro byabo muri Kristo Yesu. Uyu mwana yagize ati ‘’ Ndabizi umutima wanjye uri hanze, ni uko Yesu ashaka kugaragaza ko abasha gukora ibintu bidasanzwe.

Mu gihe uyu mwana yabasha kubona ubushobozi bukenewe, abaganga bemeza ko hakorwa ibishoboka byose akabasha kuvurwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza