Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwanzi w’Imana asigaje iminsi mike ngo apfe!
Umwanzi w’Imana asigaje iminsi mike ngo apfe!

Iyo umuntu avuze umwanzi w’Imana, ako kanya uhita wumva satani. Imana irera irakiranuka kandi ikora ibyiza ariko Satani kamere ye ni ugukora ibibi gusa kuko nta kiza na kimwe kimurangwaho.

Imana ntikunda ibibi ahubwo ihora yishimira ibyiza, niba rero ifite umugambi wo kurimbura ikibi ni ngombwa ko izarimbura inkomoko yacyo ariyo satani, ikibabaje nuko atari satani gusa uzarimburwa ahubwo hazarimburwa n’abantu bose banze kwizera Imana ngo bakire agakiza kandi babashe gukora ibyo gukiranuka.

Igihe satani asigaje kirabaze, ntamwanya usigaye kugira ngo abera bambare ubwiza bw’Imana kandi bahabwe ubwami basezeranijwe. Ese wari uzi ko satani namara gutsembwa nta bibazo uzongera kugira? Satani azarimbukanwa n’ibye byose n’abe bose maze wibere mu mahoro.

Imana nayo izaba iruhutse induru yaburi munsi satani yahoraga ajya kuyiregera intama zayo ngo zacumuye. Ikibabaje hari abantu biyicariye batazi ko igihe kiri bugufi. Kanguka wowe usinziriye utazatungurwa! Ese urumva hari icyo waba ubanye n’abizera mu bwami bw’Imana? Mbega agahinda urimbukanye n’umwanzi satani!

Imana ishaka ko wagira amahoro kandi ko wazabana nayo mu bwami bwayo. Ibyo byagushobokera igihe wemereye umwami Yesu akaba mu bugingo bwawe kuko we yazanywe no kugira ngo tugire ubugingo kandi bwinshi, mu gihe Satani we yazanywe no kwica, kwiba no kurimbura. Hitamo neza umwami ukwiye gukorera. Yosuwa we yaravuze ngo”njyewe n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka” ese wowe urumva ukwiriye gukorera nde?

Ube maso utazatungurwa kandi uhunge imirimo y’umwanzi w’Imana kuko ararimburwa bidatinze utazarimbukana nawe!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza