Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwari n’umutegarugori mu itorero
Umwari n’umutegarugori mu itorero

Usubije amaso inyuma mu myaka yatambutse abakobwa n’abagore bagiye badahabwa agaciro mu itorero ndetse n’ubu hari amatorero n’ amadini amwe n’amwe adaha umwanya ufatika igitsina gore. Ariko se koko niko byari bikwiye?

Iyo usomye igitabo cya Abefeso 5:22 ndetse ni Imigani 31:10-12, iyo mirongo igaragaza uko umugore akwiye kwitwara ku mugabo we, ikibazo nuko bifatwa ko ari ihame ko batemerera umugore kugira umwanya ukwiye mu itorero cyangwa se mu idini. Ibyo bishobora gutuma umuntu yibaza niba ibindi byanditswe byose ari iby’abagabo gusa cyangwa umugore adakwiye kubigiraho uburenganzira.

Iki nicyo gihe itorero rikeneye abakobwa n’abagore b’intwari bakwiye gukora nka Debora n’abandi bagore bavugwa muri Bibiliya kuba barakoze ibintu bikomeye by’ubutwari.

Impamvu bakwiye gukora mu itorero nuko hakenewe ubwuzuzanye n’abagabo kugira ngo abagabo n’abagore babashe kubaka itorero rimwe kuko Bibiliya idashingiye ku bagabo gusa ahubwo ari y’abana b’Imana bose. Ubuhanga bw’Imana buratangaje,iyo urebye umugore n’umugabo ushobora kugira ngo baratandukanye nyamara aho batandukaniye ni hamwe gusa: uko Imana yabahaye imiterere naho ahandi hose bose ni bamwe kuko bari mu ishusho y’Imana.

Niba uri Umukristo,bisobanuye ko utarobanura ku butoni cyangwa irindi vangura iryo ari ryo ryose kuko Imana na yo itarobanura.

Ni koko turi ingingo zitandukanye ariko twese tugize umubiri umwe wa Kristo Yesu kandi muri we nta mugabo cyangwa umugore ahubwo twese turi umwe muri we, ni cyo gituma dukwiriye gukorera hamwe kugira ngo turusheho kubaka ubwami bw’Imana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza