Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwe mu biyitirira intumwa Gitwaza , akaka n’abantu (...)
Umwe mu biyitirira intumwa Gitwaza , akaka n’abantu amafaranga ari mu maboko ya Polisi

Ubuyobozi bwa Zion Temple buramenyesha abantu ko polisi y’ u Rwanda yafashe umwe mu biyitiriraga Intumwa Dr. Paul M. Gitwaza akanaka amafaranga mu izina rye.

Uyu musore witwa Marius Kubwimana uri mu maboko ya Polisi kugira ngo akurikiranwe n’ ubutabera kubw’ icyo cyaha yakoreshaga email: apotregitwazamuhirwa@hotmail.com atumanaho n’abo yashukaga, akaba yanabikoraga aciye kuri page ya facebook yise "Apostre Dr. GITWAZA Paul Muhirwa" ifite abayikunda ( likes) barenze 9100 iboneka aha hakurikira: https://www.facebook.com/pages/Apos...

Inzego za polisi y’ u Rwanda zamufashe ku mugoroba wo ku itariki 28 gicurasi 2015 nyuma y’ ubufatanye bw’ igihe kirekire hamwe n’ Abashinzwe ikoranabuhanga mu Matorero ya Zion Temple aharereye mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Uyu Kubwimana yafashwe ubwo yajyaga muri imwe muri banki zikorera mu Rwanda guhura n’ umuntu yari yatumye kumubikuriza amafaranga yasabye umwe mu bakunzi ba Zion Temple utuye mu mugi wa Carolina, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ayita ituro. Kubwimana yari yasabye ko iryo turo rinyuzwa kuri konti y’ uwo yitaga ko ahagarariye Diaspora ya Zion Temple. (Yari yaramuhimbye Diaspora Account Manager-Zion Temple Ministry).

Ibi bibaye nyuma y’ uko hashize umwaka Intumwa Gitwaza, amenyesheje abakristo hamwe n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakwitondera abantu bamwiyitirira babeshya ko yabatumye ,cyane cyane biciye kuri facebook n’ izindi mbuga nkoranyambaga.

Intumwa Gitwaza unahagarariye Impuzamatorero ya Alience Evangelique mu Rwanda akaba n’ umuyobozi w’ inama y’ ubutegetsi y’ urugaga mpuzamatorero ya Gikristu PEACE/ PLAN arashimira polisi y’ u Rwanda ikomeje kurwanya byimazeyo ibyaha birimo n’ ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’ ibikorerwa kuri murandasi (internet).

Ubuyobozi bwa Zion Temple burasaba uwo ari we wese waba yarasabwe amafaranga hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga nka facebook, whatsapp n’ izindi cyangwa kuri telephone byitirirwa Intumwa Gitwaza cyangwa Zion Temple kubimenyesha Itorero kuri email: info@ziontemplerwanda.org . Zion Temple kandi iramenyesha ko page nyakuri ya facebook y’ Intumwa Gitwaza yitwa "Apostle Dr. Paul Gitwaza" iboneka aha hakurikira: https://www.facebook.com/pages/Apos... N’ iya Zion Temple ikaba "Zion Temple Celebration center Headquarter – Rwanda" (https://www.facebook.com/www.zionte...)

Ku murongo wa telefoni twavuganye n’ umuvugizi wa Polisi y’ U Rwanda mu mugi wa Kigali, superlieutenant Modeste MBABAZI yemeza ayo makuru. Avuga ko Marius Kubwimana yatawe muri yombi kuwa kane w’ icyumweru gishize akorerwa dosiye ndetse ahita ashyikirizwa ubushinjacyaha Akaba akurikiranweho ibyaha by’ ubwambuzi bushukana n’ ububeshyi , ibyaha bigaragara mu ngingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ingingo iteganya ko ahamwe n’ ibi byaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Hagati aho umuvugizi w’ Intumwa Dr. Paul Gitwaza umukuru w’ itorero Zion Temple ku isi , Bwana Floribert Nzabakira ashishikariza abakristu ndetse n’abandi bantu bose kutita ku byo yise ibihuha bimaze iminsi bicicikana mu bitangazamakuru bimwe na bimwe bisebya Apostle Dr. Gitwaza. Ashimira polisi y’ u Rwanda ku kazi gakomeye ikomeje gukora.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza