Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwe mu midugudu ya ADEPR ikoresha indimi z’amahanga (...)
Umwe mu midugudu ya ADEPR ikoresha indimi z’amahanga wateguye amasengesho y’iminsi 7, banizihiza isabukuru y’imyaka 7

Umudugudu wa ADEPR-Ntora ubarizwa muri Paruwasi ya Gasave, itorero ry’Akarere ka Gasabo umwe mu midugudu ikoresha indimi z’amahanga cyane urw’icyongereza wateguye amasengesho y’iminsi 7, akazasozwa n’igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 uyu mudugudu umaze utangiye.

Ibi bikorwa byombi bizabera ku Gisozi imbere ya ULK mu nyubako za ADEPR, amasengesho akazatangira tariki 23/7/2016 kugeza kuri 31/7/2016.

Uretse itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryo ku mudugudu wa ADEPR-Ntora ari ryo Ntora Worship team, Korari AbakundwanaYesu, hazaba hari na Korari za CEP-ULK arizo Korari Turanezerewe ndetse na Korari Jehovah-Jireh zikazafatanya guhimbaza Imana hamwe na Korari Silowamu ya ADEPR-Kumukenke.

Uretse aya makorari akunzwe cyane n’abayoboke b’itorero rya ADEPR kubera ibihangano byayo, hazaba hari n’umuvugabutumwa uzaturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo nawe ukunzwe cyane n’abakunzi b’ubutumwa bwiza ariwe Stefano Munongo Riziki.

Tariki 25-29/7/2016, amateraniro mu Kinyarwanda azajya atangira sa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba asozwe sa tatu z’ijoro (17H30-21H00), naho tariki 30/7 hakazaba igiterane cy’abubatse ingo kuva sa munani z’amanywa kugeza sa moya z’umugoroba (14h00-19h00). Izi gahunda zose zikazasozwa n’umunsi nyamukuru wo gusoza amasengesho y’iminsi 7 ari nabwo igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 umudugudu wa ADEPR-Ntora umaze utangiye ( 9h00-16h00).

Umudugudu wa ADEPR-Ntora ni umwe midugudu yatangiranye na gahunda yo gutangiza amateraniro mu ndimi z’amahanga, igikorwa cyagiye cyagurwa no mu zindi paruwasi zigize itorero rya ADEPR cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza