Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwitozo mwiza ukwiye umukristo
Umwitozo mwiza ukwiye umukristo

Ubundi mu isi uzi gukora ikintu cyane ashobora kutaba uwakize, ahubwo akaba ukunda kukitoza kuko bimuha ubunararibonye muri cyo. Mu nzira igana mu ijuru hari ibintu byinshi abantu bitoza bikabafasha kuba abakristo beza. Ubu turaviuga cyane ku mwitozo wo kwizera Imana.

Kuyizera ntibisaba kuba wabonye ibihambaye ahubwo ni ukureba ibidahari ukizera ko bihari.

Ijambo ryayo rivuga ko umuntu aramutse atayizera atayinezeza, kandi ko uyizera akwiye kwemera ko iriho.

Bibiliya ivuga ku mugore wari utuye i Shunemu kandi akaba umukire. Elisa aramubwira ati “Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.” Na we aramusubiza ati “Oya databuja, muntu w’Imana we, wibeshya umuja wawe.” 2Abami 4:16

Elisa amaze kumenya ko uyu muryango nta mwana bigeze babona nibwo yababwiye aya magambo ati ‘’Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu’’.

Byagoye cyane uyu mugore kubyakira cyane ko we n’umugabo we bari bageze mu zabukuru, yageze naho abwira Elisa ko abeshya.

Hari igihe umuntu ababarira Imana, ariko burya nta kure Imana itakugeza, nta na kure itakuvana. Icy’ingenzi ni uko ukuyizera muri byose ukemeza umutima wawe ko Imana ishobora byose.

Imana ivuga ninayo isohoza kuko niyo ifite ijambo rya nyuma ku bintu byose. Ubundi igikomeye ni uguhamya ko ariyo yavuze ariko ubundi ari ijambo yavuze no kurisohoza iba ibyiteguye.

Ahubwo ikibazo ni uko hari igihe hari abantu bayivura itabatumye kuko nabyo bibaho ariko niba ari ijambo yivuye ubwayo ishirwa ari uko risohoye kuko irakiranuka.

Uyu mugore ntiyanagerageje kwizera wenda ngo abitegereze. Umuntu ashobora kuba yifuza ko Imana imukorera ikintu runaka, guhindura ubuzima runaka, gusubizwa ku masengesho umaze igihe wingingingira Imana mu ibanga aho nta numenya ibyawe. Wowe ugerageze kuyizera ibindi ubiyiharire izabikorera kwiyubahisha.

Imana iyo ivuze irabikora keretse ubwoba tugira butunaniza kwizera amagambo yayo ariko Imana irakora. Isezerano ry’uyu mugore byarangiye rishohoye kuko Imana irinda ija

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza