Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwuka uririmbanye niwo ubasha guhindura
Umwuka uririmbanye niwo ubasha guhindura

Indirimbo ni imwe mu nzira abakristo bahawe kugirango batange inkuru nziza y’ubwami bw’Imana. Nyamara n’ubwo bimeze bityo usanga abantu bose batemeranywa ku njyana nyayo yagakwiriye gukoreshwa muri muzika ihimbaza Imana kuko usanga bavuga ko ijyana iyi n’iyi yavuye ikuzimu abandi nabo bakavuga indi, bityo bityo.

Twegereye umuhanzi Serge IYAMUREMYE umenyerewe hano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana atubwira we uko abibona.

Yagize ati: “Ntekereza ko Imana yaremye byose birimo n’umuziki cyangwa injyana abantu bakoresha, ahubwo hakaboneka abantu babikoresha ibindi bitari ukuramya no guhimbaza Imana. Ariko usanga abantu bamwe bibeshya ko hari injyana zimwe zitagakoreshejwe mu guhimbaza Imana.

Serge umwe mu bahanzi beza b’indirimbo ziramya Imana

Uyu muririmbyi yanakomeje atubwira ko mu ngendo yakoreye muri Afrika y’epfo yatunguwe no kubona abantu bafashwa kandi batumva ururimi aririmbamo. Mu magambo ye yagize ati: “ Uzi ko hari abanyabrezil bambwiye bati: twafashijwe n’ubwo tutumvaga ibyo uvuga ariko twari mu Mwuka umwe.”

Uyu Mwuka ni nawe uhindura abantu waririmba utuje cyangwa wihuta byose ikibiha kugera ku ntego ni uwaguhaye ubwo butumwa, kuko iyo Imana iguhaye ubutumwa binyuze mu ndirimbo buba bufite umuntu umwe cyangwa benshi bwagenewe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza