Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Umwuka Wera mu buzima bwacu bwa buri munsi
Umwuka Wera mu buzima bwacu bwa buri munsi

Uwiteka, unyitegereze ungerageze, Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye. Zaburi 26:2

Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza. Zaburi 139:23

Umwanditsi wa Zaburi yahishuriwe ibyiza byo kugirana ubumwe no gushyikirana neza n’Imana mu kuri, asaba Umwuka wera kumwitegereza ndetse akanamugerageza.

Uko bisa kose uyu muntu yamenye umumaro wo kwiyegurira Imana ntaho uyihishe cyane ko nta naho itabasha kureba.

Uramutse utumiye Imana ngo ibe iya mbere mu buzima bwawe, ukemerera Umwuka wera w’Imana akaza kuganza mumutima wawe nk’uko twabisomye yahindura byinshi muri wowe ikaguha icyerekezo nk’umukozi wayo.

Iyo twemereye Umwuka wera w’Imana ngo aze ature muri twe, abe ari we uganza byose mu mitima yacu tubaho ubuzima Imana ishaka.

Iyo dusenga, Umwuka wera agenda adutungira agatoki mu mitima yacu akatumenyesha ibyo dukwiye gukora n’ibyo Imana idushakaho.

Ntiwabasha kumenya icyo Imana igushakaho udafite Umwuka wera kuko niwe umenya ibyo Imana ishaka.

Iki gihe nibwo Umwuka w’Imana twemereye gutura muri twe, agenda mu bitekerezo byacu tukimenya yaba ibyaha byacu, imico itari myiza dufite n’indi myitwarire yose Imana idashaka ko turangwa nayo.

Si ibi gusa ariko kuko aduha n’ibisubizo by’ibibazo mu bihe bitandukanye tuba turi gucamo bitewe n’uko turimo kubyereka Imana.

Aduhumekeramo, akanirukana umwijima, akazana umucyo ndetse akatwigisha uburyo dukwiye kwitwara mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Dukwiye gusaba Umwuka wera agatura muri twe, kugira ngo umunsi ku munsi adufashe kuganza ibitekerezo n’imitima yacu,nibwo tuzaba abo Imana yifuza ko tuba bo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza