Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Undi mukinnyi ukomoka muri Brezil yananiwe guhisha (...)
Undi mukinnyi ukomoka muri Brezil yananiwe guhisha ibyiyumviro bye k’Ukwizera Umwami Yesu

Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru y’umukinnyi Neymar w’umunya Brezil, ubwo yishimiraga intsinzi yegukanye y’umupira wa zahabu (Ballon d’Or), yagaragaye yambaye agatambaro kanditseho 100 % Jésus, ashaka guhamiriza isi yose ko abigezeho kubera Yesu.

Kuri ubu na none undi mukinnyi wabigize umwuga ku mugabane w’Uburayi, mu gihugu cy’Ubufaransa Rogério Brizola yananiwe guhisha ibyiyumviro bye k’Ukwizera Umwami Yesu.

Rogério Brizola ukina Volley Ball wabigize umwuga

Ku munsi w’ejo kuwa gatanu nibwo InfoChretienne yatangaje ko uyu mukinnyi ngo yavuze ko yasanze inzira nziza yo kumufasha kubaho ubuzima bwiza ari ukwizera Umwami Yesu, kuko ngo bimufasha kugenzura neza ibihe bye by’umunaniro, ibibazo hagati ye n’abatoza mu mwuga we, ndetse bikanamuha umurongo mwiza wo kwita kuri ejo he hazaza.

Rogério Brizola, ni umukinnyi wabigize umwuga mu mukino wa Volley Ball, akaba akomoka mu gihugu cya Brezil. Amaze imyaka 10 mu Bufaransa, aho yagiye gusohoza inzozi ze yahoranaga zo kuzaba umukinnyi w’umwuga muri uyu mukino. Infochretienne itangaza ko kuva yagera mu ikipe ya Dunkerque, umusanzu we wagaragaje impinduka zikomeye mu buryo bwose.

Si aba gusa kandi kuko abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Brezil bakunze kugaragaza ubukristo bwabo mu bihe bitandukanye cyane iyo biyereka abafana babo. Hari n’ibwo usanga bambaye udupira twanditseho ‘’ I belong to Jesus’’ bivuze ngo njyewe di uwa Yesu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza