Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » UNESCO yashyize ahantu Yesu yabatirijwe mu hantu (...)
UNESCO yashyize ahantu Yesu yabatirijwe mu hantu hafite amateka akomeye ku isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO, ryafashe icyemezo cyo gushyira ahantu Yesu yabatirijwe mu byiza nyaburanga nk’ahantu hafite amateka akomeye ku isi.

InfoChretienne itangaza ko UNESCO yafashe iki cyemezo mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare 2016. Ubusanzwe uyu mugezi wo muri Isirayeli Yesu yabatirijwemo, usurwa hafi incuro eshatu kurusha iyindi ariko uru rubuga rwa Gikristo rukavuga ko nyuma y’uko UNESCO iwushyize ku rutonde rw’ahantu h’amateka bishobora guhindura iyi mibare ku buryo bufatika.

Ahantu Yesu yabatirijwe

Igihugu cya Isirayeli giherereyemo uyu mugezi gifite amateka menshi aboneka muri Bibiliya, ni iguhugu gisurwa na ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku isi, cyane abakristo baba bagamije kwihera amaso ibyo baba bamaze imyaka myinshi basoma muri Bibiliya.

Ibyanditswe muri Bibiliya bigaragaza nta gushidikanya ko Yesu yabatijwe na mubyara we Yohana Umubatiza muri Yorodani, iherereye i Betaniya.

Ubusanzwe iyo usomye ijambo ry’Imana muri Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo ubutumwa bwemerwa n’umubare munini w’abakristo ku isi, usangamo amateka menshi y’abantu batandukanye.

Ese ibi bizamarira iki abizera Kristo?

Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko aha hantu hamaze guhabwa agaciro na UNESCO, bitazashimisha gusa abakristo ahubwo ari no kubahesha ishema hirya no hino ku isi cyane mu bihugu bikunze kuragaramo gutotezwa.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza