Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uri kwitwara ute mu byo uri gucamo bigoye?
Uri kwitwara ute mu byo uri gucamo bigoye?

“Hahirwa abarenganyirijwe gukiranukaki kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo ”Matayo 5:10

Yesu ni we wabwiye abigishwa be iri jambo. Buri muntu wese hari byinshi umumenyeraho igihe ari mu byago. Burya iyo umuntu atekanye, aguwe neza biragoye kumenya uwo ari we neza. Kandi iyo uri mu byago urushaho kumenya neza abo mubana.

Yobu yasobanukiwe iki kintu ubwo yageragezwaga na Satani. Yobu yabuze ikintu cyose yari afite, utaretse n’abana be. Ikiyongera kuri ibyo, yahatiwe n’umugore we kwihakana Imana ubundi akipfira.

Uretse kandi n’uyu mugore, n’inshuti ze zaramutereranye. Ariko yashikamye ku kwizera Imana n’ubwo bose bamutaye.

Byose birangiye, Yobu yabonye ibyikubye kabiri ibyo yari yabuze. Yabwiye Imana ati, ‘Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, ariko noneho amaso yanjye arakureba.’ Yobu 42:5.

Ni byiza rwose kwigira ku byo mugenzi wawe yaciyemo. Ariko biba byiza kurushaho igihe nawe ubyiciriyemo. Kirya gihe uba wibaza uti, ‘Ese iki kigeragezo ni cyo kinkwiye?’ ‘Kuki ndi guca muri iki kigeragezo?’ Igisubizo ni iki: 1) Mu ngorane ni ho umenyera Imana bundi bushya, ugasobanukirwa neza ukuntu ikwitayeho.

2) Zahabu isukuye ijya kugera ku isoko, yabanje gutunganyirizwa mu muriro. Nawe uba uri gutunganywa.

Yobu yaravuze ngo namara gutunganywa azavamo ameze nk’izahabu. 3) Iyo uri mu ngorane, cyangwa se mu muriro ni ho umenyera neza ko iyo abandi bagutereranye, Imana yo igumana nawe.

Shikama ku gukiranuka no mu gihe cy’ingorane, kugira ngo uzazivemo wiboneye Imana nk’uko na Yobu yayiboneye, ingorane zirangiye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza