Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Urugero Media Group bakomeje gahunda yabo y’ibitaramo (...)
Urugero Media Group bakomeje gahunda yabo y’ibitaramo bise “bye bye Vacances

Nk’uko basanzwe bamenyerewe mu gutegura ibiteramo byo guhimbaza Imana mu kwakira ndetse no gusezerera abanyeshuri mu biruhuko, Urugero Media Group bongeye gutegura igitaramo cyo guha impamba abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri, mu gihe bazaba bajya gutangira umwaka mushya w’amashuri wa 2015.

Igitaramo cyo kuri iyi ncuro giteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 18 Mutarama, 2014, guhera saa cyenda z’amanywa (15h), ku rusengero rwa Glory to God Temple ruherereye Kicukiro (Umujyi wa Kigali).

Nk’uko bitangazwa na Emmanuel Festus ushinzwe iyamamaza bikorwa muri ‘‘Urugero Media Group’’, ngo iki giterane ni itangiriro ku biterane bategura kuzakora muri uyu mwaka ndetse kikaba n’impamba ku banyeshuri bagiye gusubira ku mashuri.

Yagize ati : “Iki giterane twateguye ni ikibanziriza ibindi byinshi duteganya gukora muri uyu mwaka. Ikindi kandi nk’uko umubyeyi agenera abana be impamba bagiye gusubira ku mashuri natwe twateguye iki giterane nk’impamba twifuza kuri buri munyeshuri wese.”

Yakomeje avuga kandi ko iki giterane gifite akarusho kuko kizitabirwa n’amatsinda menshi bitari bisanzwe, kuko ubusanzwe abahanzi ku giti cyabo ari bo bari basanzwe bamenyerewe mu biterane Urugero Media Group basanzwe bategura.

Ayo matsinda azakitabira ni nka True promises Ministries, The worshippers, Rabagirana Worship Band, Annointed Vessels ndetse na The Promise Music Band.

Ikindi kandi babinyujije mu muryango bashinze ‘Urugero Family’ bakaba bateganya gukora ibitaramo mu mashuri yisumbuye atandukanye ndetse n’ibindi bikorwa by’urukundo binyuranye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza