Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » USA: Abayoboye amatorero ya gikristo 500 biteguye (...)
USA: Abayoboye amatorero ya gikristo 500 biteguye guhura n’umukandida Trump ngo abasangize iby’imyizerere ye

Abayoboye amatorero ya gikristo bagera kuri 500 muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) biteguye guhura n’umukandida wo mu ishyaka ry’abarepuburikani Donald Trump, mu kiganiro kiswe icyo guhinyuza iby’imyizerere n’indangagaciro ze akunze kuvuga mu gihe yiyamamaza.

Donald Trump wimamariza kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yakunze kugaragara mu itangazamakuru cyane kubera ibyo agenda atangaza, yibazwaho bikomeye n’abantu mu ngeri zitandukanye kandi agahindura imvuga isaha iyo ari yo yose bitewe n’abo abwira, ibintu bamwe bafata nk’uburyo bwo kwireherezaho abantu ngo azabone uko yegugakana umwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka w’2016.

Donald Trump wimamariza kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika

The Christian post dukesha iyi nkuru yanditse ko iki kiganiro giteganyijwe kuba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 21 Kamena 2016, kizitabirwa n’abayobozi b’amatorero akomeye muri Amerika, ngo bazaboneraho umwanya w’umwihariko nk’abakristo wo kubaza Trump icyo yiteguye gukorera igihugu cyabo mu gihe yaba atorewe kukiyobora.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko uyu ushobora kuba umwanya mwiza ku bakristo wo gusangira ibitekerezo na Trump, ku buryo mu gihe yaba atowe yaba inzira nziza yo gukomeza gushimangira kurengera ubwisanzura bw’abakristo bugenda bucumbagira hirya no hino ku isi, ndetse no gukumira amwe mu mategeko agenda yemezwa ahabanye n’ijambo ry’Imana.

Amerika nk’igihugu cy’igihangange ku isi gikunze kugaragara gishyigikiye amategeko ahabanye n’imyemerere y’abakristo, arimo nko gukuramo inda, gushyingira abahuje ibitsina, n’ibindi. Ibi ni bimwe mu byagiye bituma bamwe mu bavugabutumwa mpuzamahanga muri iki gihugu batangaza ko biteye isoni kubona Amerika ihinduka indiri y’ibyaha nk’ibyo, bamwe ntibatinya no kuvuga ko Imana izayitera umugongo kubera kuyigomera.

Trump mu gihe yiyamamazaga yakunze kugaragaza ubushake bwo kugarura ubusugire bw’imyizerere ya gikristo, ku buryo bibaye atari amayeri yo kwigarurira abakristo ngo yibonere amajwi, byatanga icyizere ko aramutse atowe byabera amahirwe abakristo muri Amerika ndetse n’isi muri rusange.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza