Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » USA: Cochran yasabiwe gusubira mu mirimo ye
USA: Cochran yasabiwe gusubira mu mirimo ye

Nyuma y’uko Kelvin Cochran yirukanywe ku kazi azira igitabo yanditse atemeranya n’ubutinganyi, abantu basaga ibihumbi 40 nibo bamaze kotsa igitutu umuyobozi w’umujyi wa Atlanta ngo asubize Cachran ku kazi ke.

Imiryango itandukanye ni ya gikristu irimo nka Life Site News, na Faith Driven Consumer ni yo yatangije iki gikorwa cyo kotsa igitutu uyu muyobozi w’umujyi.

Nyuma y’uko Cochran ashyize ku mugaragaro igitabo yise, Who Told You, You Are Naked? amashyirahamwe y’abatinganyi yacyamaganiye kure avuga ko kibangamiye uburenganzira bwabo.

CP ivuga ko umuyobozi w’umujyi Kasim Reed, yahise afata icyemezo cyo kumuhagarikira umushahara we w’ukwezi, nyuma aza no kwirukanwa.

Uyu muyobozi ariko, avuga ko atigeze Yirukana Cochran ku bw’imyemerere ye, ahubwo yamwirukanye kubera ubushobozi buke yagaragazaga mu kazi.

Gusa n’ubwo atangaza ibi, umuvugizi we Alex Wan, avuga ko umukozi wese w’umujyi agomba kumva ibintu uko ubuyobozi bwawo bubyumva.

Ati"Iyo uri umukozi w’umujyi, ibitekerezo byawe cyangwa imyemerere yawe igatandukana n’ibyo ubuyobozi bwemera, ugomba kubivugira hanze y’umuryango."

Nubwo aya mashyirahamwe yamaganye cyane iki gitabo, ubushakashatsi bwakozwe n’ubuyobozi bw’umujyi, bwerekanye ko ntaho Cochran yigeze agaragaza urwango ku batinganyi bari mu bakozi yari akuriye. Na Cochran ubwe ahamya ko ntawe yigeze ahohotera mu kazi ke.

Yagize ati "Nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu twahuriye mu kazi nigeze mpohotera cyangwa ngo mugirire urwango mu kazi."

Cochran wari ukuriye abarwanya inkangu mu mujyi wa Atlanta, mu gitabo yise Who Told You, You Are Naked?, aya magambo ni yo yatumye yirukanywa: Yagiraga ati "Icyaha ni ikintu cyose gitandukanye no kwera kw’Imana; harimo ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, ubutinganyi, n’ibindi byaha byose byerekeza ku busambanyi."

Yakomezaga agira ati "Baba abashaka abagore benshi, baba abatinganyi, baba abasambanyi, baba abitwara uko bishakiye bakirengagiza ko ari insengero z’Imana; bose bamenye ko basuzugura Imana."

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza