Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Gufata ubutinganyi nk’icyaha, byatumye yirukanywa ku (...)
Gufata ubutinganyi nk’icyaha, byatumye yirukanywa ku kazi

Umuyobozi w’umujyi wa Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kasim Reed yatangaje ko yirukanye uwari ushizwe kurwanya inkongi muri uwo mujyi, Kelvin Cochran, kubera ko yanditse igitabo avuga ko ubutinganyi ari icyaha.

Igitabo yise Who Told You That You Were Naked? Kigaragaza ko kuba umutinganyi ari ugusuzugura Imana, cyatumye atishyurwa umushahara we w’ukwezi, bimuviramo no kwirukanwa kuri uyu wa kabiri.

Amagambo yarakaje ubuyobozi bwe yanditse muri iki gitabo, ni aya: "Icyaha ni ikintu cyose gitandukanye no kwera kw’Imana; harimo ubusambanyi ubwo ari bwo bwose, ubutinganyi, n’ibindi byaha byose byerekeza ku busambanyi."

"Baba abashaka abagore benshi, baba abatinganyi, baba abasambanyi, baba abitwara uko bishakiye bakirengagiza ko ari insengero z’imana; aba bose bamenye ko basuzugura Imana."

Kuri Cochran yatangarije Fox news ko igitabo kigizwe na paji 160, akaba yavuze ko atanagejeje kuri paji imwe avuga ku butinganyi.

Yavuze kandi ko n’abakristu na bo baba bafite uko baba babona ibintu, kandi ibitekerezo byabo bikwiye kubahwa.

Yagize ati, "Ubuyobozi bufite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo bwemera, ariko n’abakristu bafite uburenganzira busesuye bwo guhamya ibyo bemera kandi bikubahwa. Muri iki gihugu ntawukwiye guhohoterwa kubera ibyo yemera."

Mu bihugu byateye imbere hakunze kubaho ikandamizwa rya hato na hato, ku bashaka kugaragaza ukuri kw’ijambo ry’Imana kubijyanye n’ibyaha bimwe na bimwe cyane ubutinganyi.

Ibi byose ibi bibhugu bibikora byitwaje icyo bikunze kwita uburenganzira bwa muntu ariko rimwe na rimwe bihabanye n’imyemerere y’abakristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza