Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » USA: Nyuma yo gusoma Ibyahishuwe, bahisemo kwiyahura
USA: Nyuma yo gusoma Ibyahishuwe, bahisemo kwiyahura

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika muri Leta ya Utah, amaperereza yasanze abana batatu, na se na nyina basanzwe bapfiriye mu nzu yabo biyahuye, batinya ibyo bari bamaze gusoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Nk’uko ibyavuye mu iperereza bibigaraza, umuryango wa Benjamin na Kristi Strack ndetse n’abana babo batatu, abarikoze basanze abagize uyu muryango bariyahuye bakoresheje uruvange rw’ibiyobyabwenge bikaze nyuma y’uko bari bamaze igihe babwira incuti n’abavandimwe ko batewe ubwoba n’ibyo basoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe.

Nk’uko bitangazwa n’ukuriye polisi mu gace ka Springville Greg Turnbow, ngo nta kabuza aba biyahuye kubera ubwoba. "Aba babyeyi bari basanzwe batinya cyane ibyanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe, kigaragaramo irangira ry’isi n’urubanza kuri buri muntu wese.”

Yagize ati “ Aya makuru twayahawe n’umwana wabo warokotse. Yatubwiye ko nyina yakundaga kuvuga ko aho kugira ngo azapfe ababazwa nk’uko abisoma mu Byahishuwe, ibyiza ari uko umuryango we wapfa mu buryo butababaza umubiri, kandi bagapfa mu buryo bwihuse."

Iyi nkuru dukesha Charimanews.com, ngo n’ubwo ubuyobozi butangaza ibi, bamwe bakeka ko bishoboka kuba wari umugambi wabo wo kwiyahura kuko atari bo ba mbere basomye ibyanditswe mu gitabo cy’ibyahishuwe.

Benjamin na Kristi Strack n’abana babo batatu: uw’imyaka 11, uwa 12 n’uwa 14, basanzwe barapfiriye mu munzu yabo mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize.

Bose bari mu cyumba kimwe kandi imirambo y’abana ikikije iy’ababyeyi. Mu bana bane bari bafitanye, umwe ni we warokotse, akaba ari mu bahaye polisi aya makuru.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Ev.Sharangabo Jean de Dieu kuwa 30-01-2015 saa 06:40
 

Maze gusoma inkuru yumugabo numugore we biyahuye kuko basomye ibyahishuwe, nasanze baratekereje nabi. kuko bameze nkabahungiye ubwayi mukigunda. kugira ngo uzarokoke urupfu rw’ iteka bigusaba kwakira Yesu nkumwami n’ Umukiza ukabatizwa ukuzuzwa Umwuka wera maze ugatangira urugendo rujya mw’ Ijuru no kuritaha ukiri hano kwisi.
ubwo rero biyongereye ikindi cyaha cyo kwiyahura Imana yanga. mwe siko mubyumva?? cg hari ubundi buryo bwo guhinga Umuriro utazima???

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza