Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » USA: Umuntu utazwi yahaye itorero impano y’ibihumbi 52 (...)
USA: Umuntu utazwi yahaye itorero impano y’ibihumbi 52 by’amadorali

Mu gace ka Albamarle ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubwo umwe mu bakristu b’itorero Africa Lighthouse Baptist Temple yafunguraga imwe mu mpano zatanzwe kuri Noheli zigenewe itorero, yasanzemo impano idasanzwe.

Peter Chenge, pasiteri w’iri torero rikiri rito cyane, yatangajwe kandi atungurwa cyane n’iyi mpano y’ ibihumbi 52 by’amadorali y’Amerika, bahawe n’umuntu batazi.

Iri torero risengeramo cyane abimukirara bakomoka muri Afurika, ritangaza ko aya mafaranga ahagije ngo ryishyure umwenda ryari ribereyemo banki ryari ryarafashe kugire ngo ryubake urusengero. Ngo iyo ritabona iyi mpano, byari kuzaritwara imyaka icumi yo kwishyura uwo mwenda.

Aganira na NBC, Pasiteri Chenge nawe umaze imyaka icyenda yimukiye muri Amerika, yavuze ko bimukiye aho urusengero ruri nta cyo bafite uretse kwizera gusa.

Yagize ati "Umwaka ushize, twimukiye aha hantu nta kintu na kimwe dufite uretse gusa ko twari dufite kwizera n’ibihumbi bitanu by’amadorali twatangiriyeho twishyura umwenda."

Uretse kuba iri torero rifasha abimukira bava muri Afrika bo mu gace ka Virijiniya, rinafite intego yo kugeza ivugabutumwa ku isi yose, kuyobora abantu kuri Yesu, no kubiba imbuto nziza zihoraho.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nsanganiyingoma Protais kuwa 31-12-2014 saa 08:13
 

Kwizera Iteka Kurarema Kd Uretse Nibyo Mwisi Ijuru Tuzarijyanwamo No Kwizera Kd Utizera Ntashobora Kunezez’imana

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza