Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » USA: Uwashobotoye umuvugabutumwa wo mu muhanda (...)
USA: Uwashobotoye umuvugabutumwa wo mu muhanda yahanishijwe kwitabira amateraniro ibyumweru 12

Umusore w’imyaka 23 usanzwe ukora akazi k’ubucuruzi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) yahawe igihano cyo kwitabira amateraniro ibyumweru 12 bikurikirana, azira ubushobotoranyi yakoreye abavugabutumwa bo mu muhanda.

InfoChretienne yatangaje ko Jake Stroteman wahawe iki gihano ngo yarimo areba umukino benshi bazi ku izina rya ‘’Hockey’’, ari nako anywa inzoga hamwe n’inshuti ze, nibwo yumvise itsinda ry’abavugabutumwa bamwe bawiriza ubutumwa bwiza mu mihanda, hanyuma ntanyurwe n’ubutumwa bavugaga ko abakora ibyaha bazarimbuka, ari nayo ntandaro yo kubashobotora ataretse no kubakubita.

Agira ati ‘’ barambwiye ngo nzajya gihenomu, sinumva impamvu bancira urubanza.’’

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko batangiye baganira, ariko uko batumvikanaga byaje kuzamo n’urugomo no guhohoterwa k’umwe muri aba bavugabutumwa witwa Joshua Johnson wakubiswe na Jake.

Bageze mu rukiko, umucamanza Mallory yategetse ko Jake afungwa iminsi 90 muri gereza, ariko Jake ajuririra iki cyemezo ari bwo yasabaga ko igihano yahawe cyahindurwa, biza kurangira umucamanza amutegetse kwitabira amateraniro mu byumweru 12 bikurikirana, mu itorero ry’Ababatisita mu materaniro yitwa Morning Star yashyiriweho kwigisha iby’agakiza no gutegura abigishwa.

Amaze guhabwa iki gihano yatangaje ko agiye kubahiriza ibyo yategetswe n’umucamanza ariko bucece. Ati’’ nzajya njyayo ntege amatwi yombi ariko nzafunga umunwa wanjye.’’

Abavugabutumwa bo mu mihanda bakunze guhura n’imbogamizi zikomeye zirimo n’imyumvire ya bamwe babafata nk’abasazi, abandi ntibemeranye n’ibyo bavuga nubwo umuntu atatinya kuvuga ko hari na’abataba bifuza kumva ukuri ku iherezo ry’ibyaha bakora nk’uko Jake byamugendekeye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza