Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Uzi imbaraga ziva mu gusenga?
Uzi imbaraga ziva mu gusenga?

Gusenga ni kimwe mu bikwiye kuranga umukristo nyawe. Nubwo abantu benshi batabishishikarira nk’indi mirimo yo mu matorero atandukanye nko kubwiriza, kuyobora, kuririmba n’indi, ariko gusenga niwo musingi wa byose.

Umukristo wese ushaka gukomera no kugera kure hashoboka mu Man anta yindi nzira yaca itari iyo gusenga. Uyu murimo kandi na Yesu yarawukoze. Ntabwo rero umurimo wafashije Yesu awushakamo imbaraga kandi ari umwana w’Imana, ahubwo twe dukwiye kuwukora kurushaho.

Bibiliya iduha ingero nyinshi z’abantu basenze, Imana ikabana nabo. ‘‘…Akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga mana ye…’’ Daniyeli 6:10

Petero, uwo Kristo yubatseho itorero, Yohana, uwo Imana yakoresheje akandika igitabo cy’Ibyahishuwe: Aba bombi muri gahunda zabo za buri munsi, bagiraga igihe cyo gusenga. “Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.” Ibyakozwe n’Intumwa 3:1

Intumwa Pawulo wanditse inzandiko nyinshi zo mu Isezerano Rishya, na we yagize ati, “Musenge ubudasiba.” 1 Abatesalonike 5:17.

Kwimenyereza gusenga kwa Daniyeli kwari kuzwi neza n’abanzi be. Ni na byo bamuzijije. “…akomeza kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari asanzwe agenza. Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga.” Daniyeli 6:10-11.

Usenga kwa Daniyeli kwafunze iminwa y’intare. kwanatumye umwami w’igihugu gikomeye aca iteka ati, ‘‘Nshyizeho itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo ari yo Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntizarimburwa kandi ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka…Nuko …Daniyeli agubwa neza.’’ Daniyeli 6:26-28.

Umwanditsi wa Zaburi yagize ati, ‘Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, azahama mu gicucu cy’Isumbabyose.’ Zaburi 91:1. Nugira ahantu wihererana n’Imana, mukajya muhahurira buri gihe, uzarushaho kuyikunda. Kandi aho hantu hazaba ari ingirakamaro mu buzima bwawe.

Imbaraga z’amasengesho zirenze ibigaragarira amaso; zirenze ibitekerezo by’abantu ndetse n’imibare yabo. Nta kirusha amasengesho imbaraga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Nsengiyumva Makebo kuwa 21-04-2015 saa 20:23
 

Nsomye izi nyigisho nahisemo gushaka umwanya wogusenga , kuko nasanze my masengesho nimo har’ Ububasha bgose bg’Imana Yesu abakomeze mwese abakozi bayo.mail , nsengiyumvacedecias @ yahoo. Com

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza