Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Vatican yateye utwatsi abayibaza iby’abana bakoreshwa (...)
Vatican yateye utwatsi abayibaza iby’abana bakoreshwa imirimo y’ingufu mu butaka bwayo muri Uganda

Vatikani ihagarariye kiliziya gaturika ku isi, yahakanye yivuye inyuma ko idakwiye kubazwa iby’abana byatangajwe ko bakoreshwa imirimo y’ingufu mu bikorwa by’ubuhinzi ku butaka bwayo buherereye mu gihugu cya Uganda, mu gihe bamwe bavugaga ko ikwiye kubyirengera kuko ubutaka byabereyemo bufitwe na kiliziya.

BBC yatangaje iyi nkuru yavuze ko mu iperereza yakoze, yasanze mu butaka bwa kiliziya gaturika buherereye i Kabale, mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda, harimo abana bato bakoreshwa imirimo y’ingufu.

Ubu butaka bwa Kiliziya gaturika, bugenzurwa na Karedrali gaturika ariko bukaba bukoreshwa na Kampani y’ubuhinzi bw’icyayi ya Kigezi ( Kigezi Highland Tea Company), ari nayo ikoresha abana iyi mirimo. BBC ivuga ko ibi yabitangarijwe n’umwe mu bakurikirana imirimo y’ibikorwa by’iyi Kampani, utarashatse ko amazina ye atangazwa, ariko ko koko abana bakoreshwa muri ubu buryo.

Abanyamakuru basanze abana 15 bari mu mirimo, begeranya icyayi, banikorera ibiti by’icyayi babijyana ku musozi aho bigomba guterwa. Bamwe mu bana babajijwe imyaka bavuze ko bari bafite imyaka 10 mbere y’uko batangira gukora ako kazi.

Uhagarariye kiliziya muri aka gace ubu butaka buherereyemo yemeje ko ubu butaka bwari mu maboko ya kiliziya ariko ko habayeho amasezerano hagati ya Diyoseze na Kampani y’icyayi ya Kigezi kuva mu w’2013. Nubwo atashatse kugira icyo atangaza kuri ibi ariko, umunyamabanga we Padiri Lucien yahakanye iby’imirimo y’ingufu ikoreshwa aba bana.

Umuvugizi wa wa Papa Francis, Frederico Lombardi abajijwe iby’iki kibazo yagize ati ‘’ Niba hari ikibazo mu gace kiriziya iherereyemo, ntabwo ari jye ukwiye kubibazwa.’’

Ubusanzwe imyaka mike umwana yakagombye kugira icyo akora ni 14, mu gihe imibare iheruka gutangazwa n’Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko 30% by’abana bari hagati y’imyaka 5 na 14 ubu bari mu kazi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza