Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Korali Vuzimpanda igaragaza ibyiza kuruta imbogamizi!
Korali Vuzimpanda igaragaza ibyiza kuruta imbogamizi!

Korali vuzimpada yo kuri EPR Kamuhoza ubwo yizihizaga y’imyaka 7 imaze ibayeho, umuyobozi wayo mukuru (perezida) yatangaje ko n’ubwo bahura n’imbogamizi zinyuranye icyo bashyira imbere ngo ari ugushima no kugaragaza ibyiza Imana igenda ibagezaho.

Uyu muyobozi w’iyi Korali ibarizwa mu itorero rya EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) rya Kamuhoza, Hakizimana Jean Damascène, yadutangarije ko batangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka w’1997. Bakaba baratangiye ari abaririmbyi 20 ubu bakaba bageze kuri 50.

Yakomeje avuga ko muri iyi myaka yose bamaze, Imana yabateje intambwe ikomeye kuko ngo hari byinshi bamaze kugera mu murimo w’ivugabutumwa bwiza bakora babinyujije mu ndirimbo. Bimwe muri ibyo banashimyemo Imana kuri iki cyumweru dusoje mu birori bari bafite byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 bamaze babayeho bitwa korali, ni uko bavuye ku kuvuza ingoma bakabasha kwigurira ibyuma bya muzika bigezweho bibafasha muri iri vugabutumwa, basuye abarwayi bafasha n’abakene n’ibindi.

Ku kibazo twari tumubajije cyijyanye n’imbogamizi baba baragiye bahura nazo zaba zaragize uruhare runini mu kugira icyo zibigisha dore ko kugira ngo ugire ibyo ugeraho byiza wigira ku makosa cyangwa ibibazo uhura nabyo; yasubije agira ati: “nk’uko bisanzwe mu makorali tugenda duhura n’ibibazo ariko ahanini imbogamizi si zo tugaragaza ahubwo tugarazagaza ibyiza Imana iba yaratugejejeho.”

Damascène yasoje avuga ko bitegura gutangira umushinga wo gukora amashusho ya album yabo ya mbere y’indirimbo zigera ku icumi bafite.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza