Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wabasha kubaho uko Kristo abishaka
Wabasha kubaho uko Kristo abishaka

‘’Kuko uko atekereza ku mutima ariko ari.’’ Imigani 23:7

Ubusanzwe nubwo tubona umuntu akora ibintu ariko hari aho biba byahereye kugira ngo bijye mu bikorwa. Umuntu ni mugari nta nuwabasha kumenya ibyo atekereza n’ibiba mu mutima we keretse Imana yonyine irondora byose kuko ntaho ihishwa.

Umuntu ashobora guhitamo uwo yishingikirizaho mu bitekerezo bye. Iyo ufite bene uyu ibyo ukora akenshi biba bifitanye isano nawe. Ibiba mu mutwe w’umuntu nibyo ageraho agashyira mu bikorwa.

Iyo womatanye na Kristo, akagenzura intekerezo zawe, aguha umurongo ukwiye bitewe n’icyo agushakamo.

Ijambo ryanditse haruguru rivuga ko uko umuntu atekereza ku mutima we aba ari ko ari. Imana itura mu mutima w’umuntu aho ntawabasha kumenya aho ituye.

Ni ukuvuga igakorera mu muntu wacu w’imbere ndetse no mu bitekerezo. Bivuze ko ukurikije ibyo twasomye uko umuntu atekereza bisobanura neza uwo ari we, n’uwo yimitse mu bitekerezo bye umufasha kubaho.

Niyo mpamvu Kristo akwiye kuba uwa mbere mu mutima wa buri wese umwemera, akemera kuba imbata ye rwose. ‘’Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo.’’ 2 Abakorinto 10:5

KUGIRA NGO UBE WAGOMOROREYE KRISTO IBITEKEREZO BYAWE BIGUSABA:

1. Guhoza umutima ku biri hejuru kurusha ibiri ku isi. ‘’Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si.’’ Abakolosayi 3:2 Uru ni rumwe mu mfunguzo zigufasha kutagwa mu moshya ayo ariyo yose.

Iyo umuntu ahoza umutima ku biri mu ijuru, ntatakaza ibyiringiro bye. Uba ufite umusingi kandi bigufasha gutekereza mu buryo bwagutse ugasingira icyo Kristo yagufatiye.

2. Kutishushanya n’isi uko igenda. Ahubwo ugaharanira guhinduka rwose. Guhinduka ni urugendo Imana ikorana n’umukristo ikagenda imwigiza imbere. Umuntu akwiye guhora yihatira kwiga ijambo ry’Imana no guhuza ibitekerezo byacu n’amategeko y’Uwiteka nk’uko dusabwa kuyibwira ku manywa na nijoro.

3. Kwirinda kandi igihe cyose. ‘’Nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.’’ 1Petero 1:13

Imana idukorera byose, yaduhaye Kristo ariko idusaba kwirinda kuko umwanzi satani aba aduhiga cyane mu gihe twiyeguriye Imana.

Tugomba rero kujyana ibitekerezo byacu kure y’ibitari iby’Imana byose kugira ngo Imana ibone uko ikorera mu bitekerezo byacu. Bizatuma turushaho kwegera imbere kuko tubashishwa n’uwadukunze akatwitangira.

Niba ubasha kureka Imana ikagenzura intekerezo zawe, witoze kubahiriza biriya byose uzabaho uko Imana ibishaka. Uzabigire umwitozo uzagirira umugisha ku Mana.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza