Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wari uzi ko ibyemezo ufata bigira ingaruka uko byagenda (...)
Wari uzi ko ibyemezo ufata bigira ingaruka uko byagenda kose?

Ubuzima bwa buri munsi bwa muntu burangwa no gufata ibyemezo. Bishobora kuba bibi cyangwa byiza, kandi byose bigira ingaruka: imbi cyangwa inziza bitewe n’ icyemezo wafashe. Abantu bamwe na bamwe bafata ibyemezo babihubukiye, babona ingaruka zabyo bakicuza cyangwa bakavuga bati "Iyo mbimenya!" Mbese ibyemezo by’ umukristo bikwiriye gushingira kuki? Ninde ukwiye kuba umujyanama wacu w’ ibanze?

Nahuye n’ ikibazo gikomeye, mfata umwanzuro wo gukora ikintu gikomeye, incuti zanjye zirambuza ariko sinabumva. Umutimanama wambwiraga kubireka ariko ndakomeza ndabikora. Ubu ndi kubona ingaruka zabyo zingeraho mu buryo bukomeye. Ariko nabuze umwanzuro w’ icyo nakora.

Ikintu gikomeye mu buzima ni uko imyanzuro mibi, iteka igira iherezo ribi. Iyo ukoze ikintu kibi mu buzima, bitewe n’umwanzuro wafashe ugerwaho n’ingaruka mbi byanze bikunze. Bibiliya itanga umuburo, "Ariko nimutagenza mutyo muzaba mucumuye ku Uwiteka, kandi mumenye neza yuko icyaha cyanyu kizabatoteza" -Kubara 32:23.

Ncuti zanjye ntimwumve nabi aya magambo, gusa nanone ntutekereze ko nashimishwa no kubona ugerwaho n’ ingaruka z’ ibyo wakoze bibi. Imana nayo ntishimishwa n’ ibihe nk’ ibyo. Nta na rimwe ishimishwa no kubona umuntu ari mu byaha, kandi ntishobora kutwishima hejuru. Iradukunda, kandi birayibabaza cyane iyo ibonye turi kwigaragura mu byaha, kuko iba izi umubabaro bizatuzanira hanyuma.

Urugero iyo umubyeyi abonye umwana we ari gukora ibintu bibi, kandi azi ingaruka bizamugiraho hanyuma; tekereza nawe uko uwo mubyeyi ababara! Uko niko Imana yacu nayo ibabazwa no kubona turi mu bibi bituzanira ingaruka mbi gusa, kandi bigatuma twicuza hanyuma.

Ni iki wakora uramutse warakoze ikintu, ubu ukaba uri guhangana n’ ingaruka zikomeye? Shaka uko witandukanya n’ icyo kintu cyaguteye ibibazo n’ imizi yacyo yose. Uko cyaba gishimishije kose, kabone n’ iyo waba ubona aricyo shingiro ry’ubuzima bwawe. Imana Ifite inzira zirenga igihumbi, kandi ntijya ibura uko igenza abayo. Noneho ushake uko wongera kubaka ubuzima bwawe bundi bushya. Bishobora kugufata igihe kitari kigufi ndetse bisa n’ ibikomeye, ariko ni ingenzi.

Ik’ ingenzi kurenza ibindi, ni uko wagarukira Umwami Yesu kandi ukamugira ishingiro ry’ubuzima bwawe. Ukeneye imbabazi ze n’ubwenge bumuturukaho kuko ari byo bizagufasha kubaka ubuzima bwawe bw’ahazaza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza