Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wari uziko uko waba umeze kose utihagije?
Wari uziko uko waba umeze kose utihagije?

Umutu wese uko yaba ameze kose, yaba akize, yaba akennye, yaba yarize, yaba atarize, ntiyahagarara ku maguru ye yombi ngo avuge ko yihagije. Ushobora gutunga byinshi, abakureba benshi bakifuza kumera nkawe, ariko waba ubizi cyangwa utabizi, ntabwo wihagije.

Muri wowe harimo icyumba ukenye gutuzamo ukurusha ububasha. Hari abatuzamo satani, bagakorana n’imyuka mibi ye, ariko abazi ubwenge batuzamo Imana, iakgenda ubuzima bwabo.

Pawulo yigeze kuvuga ngo si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk’aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana. 2 Abakorinto 3:5

Aya ni amagambo ashimangira ko twebwe abahumeka umwuka wo mu mazuru, ntitwihagije, yewe n’ibyo dufite kubyirata, ni ubuswa bukabije, ahubwo twakwiga, twatunga, twagira icyubahiro, twabaho neza, byose tubibashishwa n’Imana.

Pawulo hano arakuburira ko kuba uyu munsi wihagije ntiwibwire ko uri umuntu uhambaye. Imana itubashisha ikurekuye gato, ibyo warebaga bikuzengurutse ntiwamenya uko bigenze.

Iyo wasobanukiwe: 1) ko utari igitangaza mu bandi

2) ko utihagije ni iyo waba utunze bimwe bigaragara

3) ko impano z’ubwenge ubutunzi n’imbaraga waba ufite wabihawe ku buntu... niyo intangiriro yo kureka imbaraga z’Imana zigakorera muri wowe kuko uzahora uca bugufi!

Erega tubashishwa byose n’Uwashimwe ko turiho uyu munsi. Nadutiza ka ubuzima bwiza tujye dushima ariko twirinde kwishyira hejuru! Amen. Imana iguhe umugisha!!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza