Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wemereye Imana ikagukoresha, yaguhindura udasanzwe
Wemereye Imana ikagukoresha, yaguhindura udasanzwe

"Numva ijwi ry’ Umwami Imana riti "Ndatuma nde, ni nde watugendera" Maze ndavuga nti "Ni jye, Ba ari jye utuma" - Yesaya 6: 6 . Ariko Mose we yavuze ibitandukanye. Yaravuze ati "Mwami tuma uwo ushaka gutuma"-(Kuva 4:13).

Igihe Imana yahamagariraga Mose gusubira mu misiri (Egypt) , Mose yavuze amagambo akomeye cyane aho yabanje kuvuga ati “Mwami” hanyuma akongera akayashimangira ati "Mwami, Tuma undi ushaka."

Hari amagambo atajyana. Ntukwiye kuvuga ngo "Oya, Mwami". Ahubwo ukwiye kuvuga uti "Yego Mwami". Mose yabwiye Imana ati, "Oya Mwami, sinshaka gukora ibi. Sinshobora gukora ibi. Ahari wanyibeshyeho. Tuma undi ushaka gutuma." Ibi byababaje Imana cyane. Mose yagomye kuba yarakoze atajijinganyije ibyo Imana yari imuhamagariye gukora.

Hano hari ikintu cyo kwitabwoho cyane. Niba Imana iguhamagaye mu buryo runaka, gushaka inzitwazo ntiwitabe, byaba icyaha. Nibyo koko Imana yaduhaye umudendezo, Kandi ndahamya ko ushobora kubaho ubuzima bwabwe uko ubishaka. Ariko iyo bigeze ku guhamagara kw’ Imana, igushakira kuyikorera ikintu runaka, ugasubiza Oya, bifatwa nk’agasuzuguro, kandi ni icyaha. Kutumvira Imana ni icyaha mu maso yayo.

Ushobora kuvuga uti "sinshoboye". Ibi nibyo koko, ariko se ninde ushoboye? Mu by’ ukuri, abatekereza ko bashoboye, ntacyo baba bashoboye. Abumva bihagije, Imana ntishobora gukorana nabo. Imana ikunda gukorana n’ abantu bumva bakeneye gufashwa nayo. Imana ikunda gukoresha abantu batatekereza ko yabakoresha. Imana ikoresha abantu basanzwe ikabahindura abadasanzwe, ikabaha icyubahiro.

Hari urugero rw’ uwasubije ngo "Yego"; Umuhanuzi Yesaya, ubwo yahuraga na Yesu, yisanze yanduye. Ibyo yibwiraga byose bihinduka umwanda. Abona ibyo yakoze byose ko ari ubushwambagara bwuzuye ibizinga (Yesaya 64:5). Nyuma yo kubona uko ari umunyaminwa yanduye n’amafuti ye yose Malayika yamukojeje ikara ku munwa aramweza , arangije anamubwira neza ko ibyaha bye byose abibabariwe (Yesaya 6: 5-7). "Maze ndavuga nti “ninjye. Ba arinjye utuma." -Yesaya 6:8.

Nawe ushobora kuvuga ngo "Yego". Utegereje iki? Yesaya yari umuhanuzi, ariko ahuye na Malayika abona ububi bwe, aca bugufi abona ibyo yakoze maze Imana kubw’ urukundo rwayo, iramubabarira. Ushobora kuba wibwira ko hari urugero runaka wagezeho, ariko nawe ukeneye guhura na Yesu, akakweza akagutuma. Musabe aguhishurire ibyawe nkuko yabigenjereje Yesaya, kandi witegure kuvuga ngo yego utagize impamvu nimwe utanga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza