Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Werera imbuto nziza abakugana?
Werera imbuto nziza abakugana?

Mu buzima by’umwihariko bwa Gikristo umuntu wese asabwa kwera imbuto nziza kuko ari cyo Imana imushakaho.

Yesu yigeze kubwira abantu ko abamwizera bazabamenyera ku mbuto zabo. Ibi bishatse kuvuga ko igihe cyose n’ahantu hose tuba niba twitirirwa izina rya Yesu tugomba kwera imbuto nziza tugasa nawe.

Mu gusobanukirwa neza no gusubiza ikibazo kigaragara haruguru turifashisha ubuhamya bw’uyu mugabo wari umu monko, aba akaba ari abantu biyemeje kwiha imana zabo mu idini yabo ya Buda.

Yitwa Tashi yavukiye mu kibaya cya Himalaya, mu muryango w’abasenga Buda yabaye umumonko akiri muto cyane, ntiyagize amahirwe yo kujya mu ishuri.

Akiri umumonko(monk), yamaze imyaka itandatu mu Buhinde maze aza gufatwa n’uburwayi bukomeye. Amara imyaka itatu mu bitaro yivuza ariko abaforomo b’abakristu ngo bamweretse urukundo bituma yumva ko abakristo bagira imyizerere myiza, ibi byatewe n’imbuto bamwereye n’uburyo bamwitayeho byari bitandukanye cyane n’ibyo yari asanzwe abona mu idini ye aho basenga Buda.

Mu mwaka wa 2003, Ubwo Dalayi Lama, umuyobozi w’Idini ryabo, yajyaga muri Amerika, yababwiye ko bakwiye kugirira icyizere abakristo kuko ari abantu beza.

Ubwo yabivugaga Tashi we ngo yabyumvaga kurushaho kuko yari yarabonye uburyo bagira urukundo(ubwo bamwtagaho cyane ari mu bitaro).

Amaze kumva uburyo Dalayi Lama nawe yakozwe ku mutima n’imyitwarire y’abakristo yarushijeho kumva anyotewe no kumenya byinshi biberekeyeho.

Ubwo yari ari mu Buhinde yaje kubona Bibiliya ishaje yanditse mu rurimi rw’iwabo kavukire asoma ivanjili ya Luka ariko akayisoma yumva ari nk’inkuru gusa. Icyo gihe ariko avuga ko yabonyemo uburyo Yesu yari Umunyampuhwe n’umugiraneza.

Ibi byatumye agira ati Mu muco w’iwacu tugira inkuru z’ibitekerezo z’abantu b’abagiraneza, imwe ivuga ku muntu wahaye undi ijisho rye, undi wari umukire maze agaha abakene ibyo atunze byose. Ariko natangajwe nibyo Yesu yakoze ubwo yemerega gupfira abanyabyaha. Ntiyatanze ibyo atunze cyangwa ijisho rye ahubwo yatanze ubuzima bwe.’’

Amaze gusoma urukundo Yesu yakunze abantu yatangiye kumva akururwa n’ubukristo ariko kandi ntibyari bimworoheye kureka imyizerere yari yarakuriyemo kuva avutse. Muri icyo gihe ngo yumvaga ari umubudisiti kandi ari n’umukristo icyarimwe.

Tashi yaje guhura n’inshuti ye ya kera imubwira ko yakijijwe yakira Yesu maze batangira kuganira ku myizerere itandukanye. Yaje kumubwira ko hari Imana imwe maze ntibabyumvikanaho.

Igihe kimwe Tariki 27 ugushyingo mu mwaka ngo yari wenyine maze asoma muri Luka 6:27’’Ariko ndababwira mwebwe abumva mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga.” Iki cyanditswe ngo cyamukoze ku mutima. Yagize ati ’’numvaga meze nkumaze kunywa ikirahure cy’amazi akonje nari maze igihe mfite inyota. Nahise mfunga Bibiliya yanjye maze ndasenga ngira nti” Uri Imana imwe y’ukuri, uko biri kose nkize cyangwa nkennye nzagukurikira.”

Uwo mugoroba yasanze itsinda ry’abakristo ababwira ko yafashe icyemezo cyo gukizwa maze barasengana kuva ubwo atangira urugendo rushya yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.

Yagize ati’’Guhera uwo munsi sinkiri umumonko ukundi ahubwo nahindutse umukristo nsobanukirwa urukundo Yesu yadukunze ubwo yemeraga kudupfira ku musaraba nta cyaha yakoze’’.

Ese wowe nk’umukristo waba werera abakugana imbuto nziza zatuma bemera kwakira Yesu, Bibiliya itubwira ko turi inzandiko zisomwa n’abantu bose bivuga ko imyitwarire yacu ibera abandi urugero bakifuza kuba nkatwe cyangwa yanabasitaza igatuma izina ry’Imana twitirirwa ritukwa.

Duharanire kwera imbuto nk’uko abaforomo bazereye uwari umu monko maze bikamubera intandaro yo gushaka kumenya Yesu bizeye bigatuma na we ahiduka akava mu gusenga ibigirwamana akizera Imana y’ukuri.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza