Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wige gukoresha neza iminsi Imana yaguhaye
Wige gukoresha neza iminsi Imana yaguhaye

Muri iki gihe abantu benshi bararangaye, baridamarariye nta kintu bitaho abandi usanga bakomeje gukerezwa no kwibaza ku byo Imana ishoboye n’ibyo idashoboye, ariko se umuntu akwiriye gutakaza umwanya we yibaza niba Imana ishoboye cyangwa ko idashoboye?

Imana yahozeho, iriho kandi izahoraho iteka ryose. Kuba uriho uy’umunsi ni ubushake bw’Imana gusa, kandi igihe uzagendera nabyo ni ubushake bwayo. Niyo mpamvu umunyabwenge akwiriye kwiga gukoresha iminsi ye neza Imana yamuhaye kubaho kuko irabaze, Imana izi umubare w’iminsi yakugeneye kubaho nubwo wenda wowe waba utayizi.

Icyo wowe usabwa ni ukuyikoresha neza kugira ngo ubwo Imana izaba ikubaza icyo wakoresheje iminsi yaguhaye kubaho, uzagire imirimo umurika imbere yayo.

Ijambo ry’Imana riratubwira ngo ibitekerezo byayo bitandukanye n’ibya bana b’abantu ndetse n’inzira ze ziraturenze. Yesaya 55:8-9. Ntukanezezwe n’uko witekereza cyangwa abantu bakuvuga neza ahubwo ujye unezezwa n’uko wubaha Imana n’Ijambo ryayo ureke rihindure ubuzima bwawe!

Dogiteri Ivan Twagirashema yagize ati” twigira ibitangaza n’ibikomerezwa ariko abaganga bavuga bati wapi ntacyo gukora: bati mubwire abakozi b’Imana baze kuko ni ah’amasengesho!” iki nicyo ashingiraho asaba ko buri muntu wese akwiriye guha Imana icyubahiro bigishoboka kandi buri muntu agaharanira ko Imana ariyo yayobora ubuzima bwa buri wese mu minsi asigaranye. Yongeraho ko Imana itabura kuyobora ubuzima bw’uwayemereye kuko idukunda kandi itwifuriza ibyiza nk’uko umugambi wayo uri ku buzima bwacu. Yeremiya 29:11

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza