Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wigira ubwoba Imana igufiteho imigambi myiza
Wigira ubwoba Imana igufiteho imigambi myiza

Aramubwira ati " witinya kuko ukuboko kwa Data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli" 1 samweli 23:17

Umuntu ahura n’ibintu bitandukanye mu buzima bwa buri munsi. Hari ibyo tubona bikaba birimo ibisubizo. Urugero niba uri umuhinzi , ukeza , ugatunga ugatunganirwa. Niba uri umucuruzi ukunguka ugatera imbere , n’ ibindi. Ariko nanone si ko ibyo tugerageje twese biduhira. Ukuri ni uko twese tutareshya mu byo dutunze; nyamara Imana iradukunda twese. Hari ibihe umukristo ageramo akarangwa no kwiheba ndetse umutima we ukuzura ugushidikanya; ukibaza uti " ibi bigeragezo ndimo bizashira cyangwa bizagira iherezo, cyangwa uti " ese ibyo Imana yansezeranyije bizasohora koko?"

Turebye mu byanditswe byera, umugaragu w’ Imana Yonatani yavuye iwe , i bwami ijya mu ishyamba ; ajyanywe no gukomeza Dawidi ndetse no gushimangira isezerano bagiranye. Yari yarakiriye neza umugambi w’ Imana wo kugira Dawidi umwami mu cyimbo cya se no mu cye. Urukundo rwe rwamuteye kutizirikana ubwe, ntiyagirira Dawidi ishyari. Ahubwo amusezeranya ko azamufasha mu mirimo ye amwungirije. Mu gihe abandi bakora byose ngo babe abambere, ari bo bashimwa; Yonatani we yakiriye umwanya uciye bugufi awishimiye nta buryarya.

Kimwe n’ uko bitugendekera iyo dufite ibibazo runaka, Dawidi na we yari ahangayitse cyane. Kuko yahigwaga bikomeye na Sawuli ngo amwice. Imana , irinda isezerano rya yo kugeza irisohoje. N’iyo ibigeragezo byaba bikomeye gute nta kinanira Imana. Muri byose, ntukibagirwe gutakira Imana. Dawidi yatakiye Uwiteka, amusaba kumurwanirira-Zaburi 54:4-5. Sawuli yari hafi cyane yo kumufata ariko Imana igoboka Dawidi ikoresheje igitero cy’Abafilisitiya_1Samweli 23:27.

Imana ifite uburyo bwose bushoboka bwo gutabara abayo. Ntakinanira Imana.Niba nawe wugarijwe n’amakuba ,humura; kuko iyatabaye Dawidi nawe yagutabara.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

IMMACULEE kuwa 27-05-2015 saa 00:53
 

ndifuza copy y’iri jambo kuko riramfashije cyane.ndashak kuritunga .

Thanks

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza