Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » "Wirira"-Dufite umurengezi!
"Wirira"-Dufite umurengezi!

Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati ‘’Wirira’’. Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati Muhungu, ndagutegetse byuka. Luc 7:13-14

Aya magambo agaragaza ahantu Yesu yasanze umugore Bibiliya ivuga ko yari umupfakazi kandi akagira umwana w’ikinege. Ibaze gupfakara birumvikana ko nta mugabo yagiraga ubundi amusigira umwana umwe bari bamaze kubyarana hanyuma umwana nawe arapfuye.

Bene iki gihe iyo umuntu akigezemo ntibyoroha kwakira ko hari ibindi byiringiro byakongera kuboneka kuri we kuko ubuzima bumaze kumurangiriraho.

Ariko reka tugaruke kuri aya magambo turasanga Yesu aboneka nubwo byaba bikomeye ,ku rwego rwo hejuru. Mu by’ukuri uyu mugore yari ababaye kandi impamvu y’amarira ye irumvikana ariko no muri ibi bihe Yesu aba agifite icyo yakora.

Yesu yarebye umubabaro w’uwo mugore w’umupfakazi amugirira impuhwe aramubwira ati’’Wirira’’yegera ikiriba agikoraho abacyikoreye barahagarara ategeka umuhungu wa wa mugore arabaduka atangira kuvuga hanyuma Yesu ahita amusubiza nyina birumvikana abantu benshi birabatangaza.

Nshuti twibukiranye ko Yesu ari umurengezi wacu kandi azi imibabaro yacu umuririmbyi yaravuze ngo ahindura iyo mibabaro ngo atunezeze kubera ko aradukunda. Ntabwo Yesu yishimira kubana n’abantu bishimye gusa ahubwo ahitamo no kwegera abababye kugira ngo abaruhure kuko yaravuze ngo nimuze mwese abarushye n’abaremerewe ndabaruhura. (Matayo 11:28)

Mu buzima cyangwa se ibibazo byose waba uhanganye nabyo muri iki gihe arakubwira ngo ‘’Wirira’’kuko ashobora byose kandi yagutunguza igitangaza kuko naho ibintu byaba byakuyobeye wenda wamaze no kubyakira nk’uko uyu mugore yari yamaze kwakira ko ari igihe cyo guhamba agakomeza kwibera mu gihe cy’umubabaro ariko aho niho Yesu yamusanze amuhoza amarira.

Hari igihe cyo kurira ariko hari n’igihe Imana ibona ko umubabaro wawe yawukuraho ikakumurikishiriza umucyo wayo nawe ukishima kubera umugambi w’Imana ari mwiza ku buzima bwacu.

Ushobora kuba urara urira kubera umubabaro wo mutima wawe bitewe n’ubuzima ubayemo ariko wibuke ko Yesu afite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe kandi yahindura igihe icyo ari cyose kuko abishoboye.

Imana itararetse uriya mupfakazi nawe yagutabara ikagukiza amarira yawe ikayasimbuza umunezero. Imana ibahe umugisha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Alain Kanobayire kuwa 7-05-2015 saa 09:41
 

Murakoze kubw’irijambo,Imana ibahe umugisha cyaaane!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza