Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wishidikanya, kora icyo agusabye!
Wishidikanya, kora icyo agusabye!

Yesu yabwiye Simoni ati “ Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.” Simoni yamusubije ati, “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” Luka 5:4-5

Bakoze icyo Yesu yari ababwiye, bafashe amafi menshi kugeza ubwo inshundura zabo zendaga gucika.

Hari ingingo ebyiri twakura muri iki cyanditswe:

1. Mu ntege nke zawe Imana iba ishaka ko uyihanga amaso:

Igihe Petero yari ananiwe cyane, yaburaniwe ndetse yanacitse intege; ni bwo Yesu yavuganye na we. Nawe igihe byagushobeye, aba ashaka ko muvugana. Ntashaka ko uhunga ikibazo cyawe, ashaka kukikwigishirizamo; arashaka ko uhakura isomo. Kandi arashaka ko usobanukirwa neza agaciro k’igisubizo atanga, iyo umutumiye.

2. Imana ishobora kugusubiza aho watsindiwe mbere kugira ngo ihaguhere intsinzi:

Hari igihe twibwira ko kuba tutaratunganiwe mu bintu runaka, biba byaratewe n’ubushake bw’Imana. Kandi tuba tutarabigezeho kubera ko twishingikiriza ku mbaraga zacu.

Igihe Yesu yavugaga, amafi yaramwumviye. Bibiliya igira iti, “Babikoze bafata ifi nyinshi cyane,ndetse inshundura zabo zenda gucika. Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa.” Luka 5:6-7.

Imana ntitinya gukora kubera ingano y’ikibazo cyawe; ahubwo ibuzwa gukora no kutizera kwawe. Nuyumvira izaguhundagazaho ibisubizo birenze uko wowe wabitekerezaga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza