Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Witerwa ubwoba n’ ibyo ubona, Imana niyo Murinzi (...)
Witerwa ubwoba n’ ibyo ubona, Imana niyo Murinzi wawe

Abakiranutsi bazabireba batinye, Bamuseke bati "Dore uyu ni we utagiraga Imana igihome kimukingira, ahubwo yiringiraga ubutunzi bwe bwinshi, akikomereza gukora ibyaha." Ariko jyeweho meze nka elayo mbisi yo mu rugo rw’Imana, niringira imbabazi z’Imana iteka ryose - Zaburi 52:8-10.

Usomye Bibiliya ubona ko harimo inkuru z’abagabo bagiye bisanga bari mu bwoko butazi Imana ariko bafashijwe n’Imana Nzima, bashoboye kurinda amazamu yabo neza kandi bagira umumaro mu gihe cyabo kuko Uwiteka Imana yari we murinzi wabo.

Yosefu yahuye n’ ibigeragezo byinshi mu gihugu cya Egiputa,yifuzwa na nyirabuja ngo baryamane ariko Yosefu akomeza kurinda kwizera kwe, kugeza igihe yafunzwe azira ubusa ariko muri ibyo byose yanyuragamo, Imana yakomeje kubana nawe kuko yakomeje gushaka Imana no gukora ugushaka kwayo, none ubu yifashishwa nk’urugero fatizo mu kwirinda no gukomera ku mbaraga z’Imana.

Ushobora kuba urimo guhura n’ ibigeragezo bikomeye muri iyi minsi, ariko wicika intege komeza kwizera Imana, ibyo izakwitura n’ iby’ iteka ryose. Nyuma yo kubabara , uzaba amahoro utikanga ikibi , aha azaba ari mu bwami butazahanguka ku ngoma ya Kristo. Ukwiye kunoza imibanire yawe n’ Imana ndetse ugasaba Imana imbaraga zo kwizera, zihesha kunesha ibigeragezo kandi izi mbaraga zibonerwa muriu Kristo Yesu.

Ntugire ubwoba ahubwo wikomeze ku Mana nayo izakubera imbaraga,umurinzi n’agakiza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza