Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Witinda,iki nicyo gihe cyo gukurikira Kristo
Witinda,iki nicyo gihe cyo gukurikira Kristo

Ushobora kuba wakwibwira uti”nzaba nkurikira Yesu nyuma y’igihe iki n’iki,reka mbanze nishimishe bihagije kandi ndumva ntakibazo”,cyangwa wareba imyaka,imibereho ndetse n’urwego uriho ukabona ko Yesu rwose uzaba umuha umwanya nyuma.

Rwose ibyo byumvikana nk’ukuri ariko ntabwo ari ukuri na gato,kuko ibyo bitekerezo ndetse n’imyumvire nk’iyo nta handi yakuganisha uretse mu rupfu. Nubwo ureba,ukaba ufite umubiri n’ubwenge ariko wibuke ko imbere muri wowe harimo umwuka cyangwa roho wahawe n’Imana,uretse umubiri naho ubundi roho yawe izabaho iteka ryose,ishobora kubana n’Imana Umuremyi wawe mu ijuru cyangwa se I kuzimu mu irimbukiro.

None se kuki wumva ushaka kwikura amata mu kanwa wanga amahirwe ufite yo kuzabana n’Imana ukifuza kubisimbuza iraha rishira mu kanya gato?. Bibiliya ikugira inama yo kureka kwizirika kukwinezeza kuko usanga abakunda ibyo” badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana”.2 Timoteyo 3:3-4.

Wagakomeje ukinezeza rwose ukazaba wakira Yesu mu buzima bwawe ariko ikibazo ni kimwe nuko utazi ibizaba ejo,nti wamenya niba ejo utazamburwa ubuzima bwawe n’impanuka cyangwa ubundi burwayi butunguranye. Ikindi ni uko utamenya niba koko uko imyaka itaha indi ikaza aribwo uzabasha guhindukira ugasanga Imana.

Nta kindi kibitera nuko icyaha gikomeza imitima yacu kigatuma umuntu ashobora no kugera aho atacyumva umuhamagaro w’Imana bityo ugusanga ubaye imbata y’icyaha burundu.

Ukuri nuko Imana Imana yaguteguriye ubuzima bwiza kurusha uko wowe wumva ushaka ubwawe,Imana kubera urukundo igukunda yemeye kukoherereza umwana wayo kugira ngo agupfire none rero ntabwo ukwiye kwirengagiza urwo rukundo rutagira akagero ahubwo wemere ufungurire Yesu Kristo umutima wawe kugira ngo wakire ubuzima bushya kandi ntuzigera wicuza kubwo kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza