Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wowe ubona ari iyihe myambarire ikwiye kuranga (...)
Wowe ubona ari iyihe myambarire ikwiye kuranga umukristo?

Abakirisitu bo mu matorero atandukanye bagaragaragaza ibitekerezo bitandukanye ku myambarire ikwiye kuranga umukirisitu bamwe bavuga ko umuntu akwiye kwambara uburyo yumva bumunyuze atitaye ku bandi mu gihe abandi bavuga ko ibyiza ari ukureba ikitabangamira bagenzi bawe.

Wowe ubibona ute? Wambara ute? Ese uburyo wambara buhesha Imana icyubahiro cyangwa se wowe burakubahisha?

Abakirisitu bavuganye na UBUGINGO.com bagaragaje ko akenshi biterwa n’ ikibazo cy’ imyumvire kuko ngo abantu batagira agakiza kangana Umukobwa witwa Ingabire Olive avuga ko asengera mu itorero gakorika ariko ko atajya acira abantu urubanza ngo bambaye imyenda runaka. Yagize ati “njye ntawe ncira urubanza wakwambara mini, wakambara kora , wakwambara isengeri ,mbese ibyo umuntu yakora byose numva ari uburenganzira bw’ umuntu n’ imyizerere ye n’ Imana ye”

Ibitekerezo bya olive ariko bitandukanye ni iby’ umugabo witwa Jean Damascene Twagira umukirisitu mu itorero rya ADEPR, ukora akazi ko gutwara moto; we ngo asanga iyo abantu cyane cyane igitsina gore bambaye imyenda migufi cyane uretse no kubangamira ababareba biba bisa n’aho n’abayambaye badatuje kuko ngo usanga iyo bagiye guhura n’abantu batangira kumanura niba ari ijipo cyangwa umupira bigufi cyane yambaye . Avuga ko ngo umukirisitu akwiye kurangwa no guharanira ko abamubona bafashwa aho kubagusha

Yagize ati “ubundi umukirisitu akwiye kwirinda, akwiye guharanira ko abantu bamubona bamusoromaho imbuto nziza. Nonese niba wambaye umwenda na we utagukwiye uwihatamo akenshi ngo ugamije kugaragaza uko uteye, njye numva bidakwiye. Umukiristo akwiye kuba urumuri , rumurika mu mwijima.

Abantu bose bakwiye kugerwaho n’ umucyo uturuka ku bantu bamenye Imana bihereye ku myitwarire yacu, imyambarire , imivugire n’ ibindi” Amwe mu madini n’amatorero mu Rwanda ntiyita ku myambarire kuko usanga abasenga batandukanye bambara uko bashaka. Hari abumva ko uko umuntu yambara biri mu burenganzira n’amahitamo ye bwite bityo ko ntawe ukwiye kubyibazaho cyangwa ngo bigushe.

Yesu Kristo amaze kubwira abantu, ‘abahiriwe’ abo aribo; yakomeje ababwira umumaro wa bo aho baba, bakora no mu bantu bataramenya Yesu ngo bamwakire nk’ Umwami n’ Umukiza w’ ubugingo bwabo. Matayo 5:33 yagize ati “Muri umunyu w’ isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Ntacyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze abantu bakawukandagira. Muri umucyo w’ isi Umudugudu wubatse ku mpinga y’ umusozi ntubasha kwihisha…”

Yesu aguhaye inshingano ikomeye nk’ umukirisitu wagombye guhora uzirikana, utiganye ku bandi, udatwawe n’ ibyo bamwe bita ko ari ibigezweho n’ ibindi.

Dore icyanditswe kiguha inshingano n’ ubushobozi: Matayo 5:6 “Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Charlotte kuwa 16-10-2015 saa 03:01
 

Ndashimira Imana cyane kubera ukuntu ibashoboza gusakaza Izina ryayo. Bitugirira umumaro mwinshi kandi Imana ikomeze kubagura. Ku byerekeye rero iby’imyambarire cyangwa ibindi byose uwakiriye Yesu mu by’ukuri n’umwuka yakora, nagirango mbibutse ko Yesu tatubohoye akatuvana mu bucakara ariko tugomba kumenya uko dukoresha iyo liberté (umudendezo) yaduhaye.

A. KU GITI CYACU BWITE : aha Paul arabisobanura

a) 1 Abakorinto 6:12" Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose."
b) 1 Abakorinto 10 :23 "Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose."

B. KU BANDI : na none Paul aragira ati :

a) 1 Abakorinto 8 :9 "Ariko mwirinde kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato."
b) Abagalatiya 5 :13" Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo",

Mu byo dukora cyangwa tuvuga tujye twibaza n’iba bitugirira umumaro cyangwa bituzamura. Twongere twibaze n’iba bigirira abandi umumaro cyangwa se tuba ibigusha. Ndetse tukagusha n’uwari uje agana Imana. Murakoze Imana Ibiteho.
Charlotte

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza