Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Wowe ubona ari ubuhe buryo bunoze gusenga Imana (...)
Wowe ubona ari ubuhe buryo bunoze gusenga Imana byakabaye bikorwamo?

Mu gihe muri iyi minsi hasigaye hariho uburyo bwo gusengera mu misozi, mu nsengero, mu buvumo, mu mazi, mu mashyamba n’ahandi; abakiristu bamwe basanga gusengera aho hantu bose atari byo bituma Imana ibasubiza kuko ngo Imana ikora mu gihe cyayo

Bamwe mu bakirisistu bagaragaza ko gusenga Imana wibabaje, utaraye mu rugo cyangwa wagize ibyo wigomwa biri mu bituma Imana yita ku bibazo n’ ibigeragezo by’abayisenga muri ubwo buryo

Wowe ubyumva ute, usenga Imana mu buhe buryo?

Akingeneye Marie Jeanne ni umugore uvuga ko amaze imyaka isaga 16 yakiriye agikiza ngo asanga umukiristo akwiye kubeshwaho no gusenga. Mu kiganiro n’ UBUGINGO.com Jeanne yavuze ko na we agerageza kwibabaza mu gihe afite ibibazo agasenga. Avuga ko ngo uretse gufata nk ‘ iminsi 2 cyangwa 3 ari mu rusengero atarya atanywa ataragerageza gusengera mu misozi cyangwa mu mazi. Avuga kandi ko adashobora guseka ababikora kuko ngo Imana itavugana n’abantu kimwe kandi ngo abantu bahajya bitewe n’uko ukwizera kwabo kungana.

Avuga ko mu gihe umuntu yiyumvisha ko ikigeragezo afite kizakurwaho no kujya gusengera mu misozi nta yindi nzira ashobora kubinyuzamo yagize ati “burya kwizera umuntu agira ni ko ahanini kurema ibintu bikaba kandi burya n’ iyo Imana ijya kudusubiza ireba ukwizera umuntu afite, ubwo rero niba usenga yiyumvisha ko ibibazo bye bizakemuka ari uko abyeretse Imana ari mu buvumo azajyayo kuko nibyo bimurimo. Njye numva ntacira abantu urubanza ngo uyu asengera aha, erega burya uko tudateye kimwe ni na ko tutakora bimwe gusa nemera ko byose ari ugusenga kandi Imana dusaba ni ya yindi yakoraga imirimo n’ ibitangaza kuva kera, ikunda abantu bose”

Ugendeye ku mateka y’ ibyanditswe byera bigaragara muri bibiliya usanga ko Yesu Kiristitu nawe yasengeraga mu rusengero, mu butayu ndetse no mu misozi. Itwereka ko mu gihe yendaga kusohoza icyamuzanye mu isi yagiye ahiherereye agasenga (Matayo 26: 36-46). Si ibyo gusa kuko Yesu yamaze mu butayu iminsi 40 n’amajoro 40 ageragezwa na Satani nyamara mu kimbo cyo gutsindwa yagwije imbaraga zo kunesha ibigeragezo by’ umwanzi satani (Matayo 4:1-11)

Ni byo koko nk’ uko abantu bamwe babyumva umuntu agira uburyo asabana, atakira, yiyunga n’ Imana bwihariye kandi burya gusenga Imana ni byiza iyo usenga abikora mu kuri no mu mwuka. “Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, abamutakira mu by’ukuri bose, azasohoza ibyo abamwubaha bashaka, kandi azumva gutaka kwabo abakize” - Zaburi 145:18-16

UBUGINGO.COM

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza