Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yababariye uwishe aciye umutwe umuhungu we!
Yababariye uwishe aciye umutwe umuhungu we!

Umunyamakuru w’umunyamerika ‘James Foley’ yishwe aciwe umutwe na ‘Mohammed Emwazi’, umwe mu bagize umutwe w’intagondwa z’abarwanyi za leta ya kisilamu (IS). Nk’uko bigaragara mu nkuru y’ikinyamakuru ‘christian Today’, ngo Diane, nyina w’uyu nyakwindera akaba yavuze ko yababariye uyu wishe umuhungu we.

Uyu mubyeyi, avuga ko n’ubwo byamuteye agahinda kenshi, ndetse we n’umugabo we bakaba bari bagikomeje kwanga iyi nkoramaraso. Yavuze ko bifuza guhagarika uru rwango, ndetse bakamubabarira.

Se wa Foley (nyakwigendera), mu minsi ishize akaba yari yavuze ko azi neza ko umuhungu we ari mu ijuru. Mu magambo ye bwite yagize ati: “Tuzi ko Jimmy yaruhutse. Yararuhutse. Kandi tuzi ko ari mu maboko y’Imana…ndetse kandi tuzi ko ari mu ijuru.

Iyi foto yakuwe mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe ubwo wagaragazaga urupfu bishe James Foley

Ababyeyi ba nyakwigendera James Foley

Uyu munyamakuru (photo journalist) w’umunyamerika yashimutiwe muri Syria mu kwezi kwa 11, 2012 ubwo yarimo ashaka inkuru ku byerekeye intambara yarimo ihabera

Urubuga rwa ‘Abc News’, rwo rukaba ruvuga ko uyu mugore ibi yabitangaje mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zarimo ziga ku buryo zakwica cyangwa zafata uyu mwicanyi “Emwazi”.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza