Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yabiteguye neza!
Yabiteguye neza!

Ntakintu kiba nk’impanuka iyo ufite Imana mu buzima bwawe. Yewe witekereza ko wagize amahirwe yo guhura n’umuntu runaka si amahirwe ahubwo hari impamvu ndetse ni umugisha wawe.

Igihe Umuhanuzi Elisa yahuraga n’umugore w’Umushunemukazi yamuhaye imigisha amubwira ko agiye kuzakikira umwana w’umuhungu we (2 Abami 4:8-17). Kubera guhura kwabo icyo gihe, byakomeje kubera umugisha kuri uwo mugore kuko hashize imyaka myinshi umwana we yaje kurwara cyane arapfa maze Umuhanuzi Elisa aramuzura (2 Abami 4:18-37).

Iyo Imana iri mu buzima bwawe, ibintu byose bigenda neza kuko nta bibazo wahura nabyo kuko ibintu byose Imana iba yabipanze kugirango bigende neza. Igihe amapfa yateraga Umushunemukazi n’umwana we ntabwo bishwe n’inzara kuko Elisa yari yababuriye guhunga ( 2 Abami 8:1-2).

Imana hari igihe idushyira ahantu heza utabizi kandi bikatugira umumaro.

Umushunemukazi yaje gutaha nyuma y’imyaka 7 maze ajya gusaba Umwami inzu ye n’umutungo we byari byarafashwe n’abandi bantu mu gihe yari yarahunze maze ahasanga Gehazi wari intumwa ya Elisa. Umugore w’Umushunemukazi yaboneyo umwanya wo gutangaza ibyo Elisa yamukoreye n’ukuntu yazuye umuhungu we. Ibyo byatangaje Umwami biranamushimisha cyane maze agabira byinshi uwo mugore (2 Abami 8:3-6).

Bavandimwe, Imana ikomeza kutwitaho kandi ishyira imigisha mu buzima bwacu. Dukomeze kwizera nibyo koko tuzabona imigisha myinshi mu buzima bwacu.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza