Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yahisemo kubabarira abamwiciye umugabo aho kubajyana mu (...)
Yahisemo kubabarira abamwiciye umugabo aho kubajyana mu nkiko

Nyuma y’uko umunya Afurika y’Epfo Pierre Korkie yishwe n’abarwanyi ba al-Qaeda, umugore we Yolande Korkie, yatangaje ko yababariye ababikoze ataretse n’abakoze amakosa yatumye umugabo we atarekurwa.

Avugana n’abanyamakuru, Yolande yavuze ko urupfu rw’umugabo we ruri mu bushake bw’Imana. Yagize ati "Twahisemo gutuza. None se bimaze iki kugira uwo dushinja ko atamutabaye? Ntibishobora kumugarura."

Christianheadlines ivuga ko Yolande agaragiwe n’abana be babiri, yavuze ko batazibagirwa umugabo we.

Ati "Neretswe amfashe mu biganza, numva n’ijwi rye rinyongorera ndetse ambwira kubwira abana ko abakunda. Turamukumbura cyane, ariko ntituzongera kumubona ukundi mu mubiri, gusa mu mitima yacu ntazibagirana."

Pierre na Yolande Korkie bari barashimuswe n’abarwanyi ba al-Qaeda ubwo bari mu gihugu cya Yemeni; aho bigishaga ndetse ari n’abaganga. Yolande we yaje kurekurwa mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2014.

Umuryanago Gift of the Givers bakoranaga nawo, ari nawo wafashije Yolande kurekurwa, utangaza ko Pierre Korkie yishwe imishyikirano yo kumurekura yari igeze kure.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza