Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yahisemo kubabarira uwagize uruhare mu rupfu rw’umugore (...)
Yahisemo kubabarira uwagize uruhare mu rupfu rw’umugore we, kubw’icyo Yesu yakoze ku musaraba

Monty Williams wahoze akina umukino w’intoki muri NBA, akaba ubu ari umutoza w’ikipe yo mu mujyi wa Oklahoma, yatangaje ko ashingiye ku cyo Yesu yakoze ku musaraba, ababariye uwagize uruhare mu rupfu rw’umugore we waguye mu mpanuka yabaye tariki ya 10 z’ukwezi gushize kwa kabiri uyu mwaka.

Infochretienne.com dukesha iyi nkuru yatangaje ko iby’izi mbabazi Monty Williams yabitangaje ubwo imihango yo gushyingura umugore we yabaga. Uru rubuga rutangaza ko imodoka yagonze uyu mugore yari ifite umuvuduko ukabije ugera ku birometero 150 ku isaha ( 150km/h) , mu gihe ubusanzwe hemewe kugendera ku 65km/h.

Monty Williams

Iyi modoka nto yarenze umurongo ugabanya umuhanda kabiri hamwe n’umuvuduko ukabije ikagonga Ingrid, umugore wa Williams wari kumwe mu modoka nawe n’abana batatu, agahita apfa, abana nabo bagakomereka bikabije.

Susannah Donaldson nawe wari utwaye iyi modoka yahise apfa. Nyuma y’iminsi 8 gusa, ibi bibaye ni ukuvuga tariki 18/02, nibwo mu gihe benshi bari bategereje ibyo Williams atangaza, yabatunguje ijambo ry’imbabazi ku wagize uruhare mu rupfu rw’umugore we, ahubwo asaba inkunga y’amasengesho ku mpande zombi.

Monty Williams n’umuryango we

Ati ‘’ ntitwibagirwe ko iyi mpanuka yaguyemo abantu babiri, kandi n’uriya muryango ukeneye amasengesho yacu. Nta nzika tubafitiye. Twe mu muryango wacu tuzi neza ko udashobora gukorera Imana udafite umutima ubabarira. Uriya muryango ntiwabyukanye umugambi wo guhemukira umugore wanjye. Ubuzima buragoye, nongere nti ‘’buragoye’’. Byaratubabaje ariko nta nzika dufitiye umuryango wa Donaldson. Nk’avandimwe dukwiye kwishyira hamwe tugasengerana, cyane ko nabo bari ku kiriyo.’’

Asoza ijambo rye yagize ati ‘’ Ntabwo twamutakaje, kuko iyo utakaje ikintu ntiwongera kukibona, njyewe nzi neza aho umugore wanjye ari. Igihagaze ni ukumufata ikiganza, kuganira,…’’

‘’Aratubuze, ariko icyo sicyo cy’ingenzi, ikiruta ibindi ni icyo Yesu yakoze ku musaraba.’’

Aya niyo magambo Monty Williams yatangaje mu gihe benshi bari bategereje ko azisunga amategeko, umuryango w’uwagize uruhare mu rupfu rw’umugore we ugakurikiranwa, cyane ko byagaragaraga ko uwagonze yishe amategeko ku buryo bugaragara.

Monty Williams na Ingrid bari bamaranye imyaka 20, babana nk’umugabo n’umugore, akaba amusigiye abana batanu.

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza