Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yamaze amasaha arenga 53 yigisha ataruhuka
Yamaze amasaha arenga 53 yigisha ataruhuka

Pasiteri Zach Zehnder wo mu itorero rya Cross Mount Dora church, Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangiriye ikigisho cye mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize saa moya za mu gitondo ageza saa sita na makumyabiri n’umwe zo ku cyumweru ataruhuka; bihwanye n’amasaha 53 n’iminota 18.

Aganira na FoxNews.com, yavuze ko agambiriye guca agahigo muri cya gitabo cy’udushya n’uduhigo Guiness de Record. Yatangaje ko Guinness de Record yabimenye, ko igikurikira ari ukwicarana nk’itsinda, ubundi bakemeza niba Pasiteri Zach Zehnder yaciye agahigo.

Pasiteri Zach Zehnder

Umutwe w’ikigisho yagenderagaho “Imana yita ku bantu bayo cyane, n’igihe ducitse intege, yo ntidutererana.”

Nubwo iki kigisho cyatwaye igihe kirekire cyane, mu rusengero habaga harimo byibura abantu 10 ndetse n’abandi 2 badasanzwe baziranye nawe, kugira ngo bazabe abahamya dore ko ari ko amabwiriza ya kariya gahigo abiteganya.

Uretse ibyo guca agahigo, itorero rye ryaboneyeho n’umwanya wo gukusanya inkunga y’100, 000 $, yo gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kugaruka mu buzima busanzwe. Mu magambo ye yagize ati” impamvu nyamukuru twakoze iki gikorwa, nti yari kwigisha iby’Imana nk’inkuru gusa ahubwo twanakukusanyaga inkunga yo gufasha, twabonye 100 000$, intego yacu twayigezeho, turashakira aho gutura aba bantu babaswe n’ibiyobyabwenge. Kandi ibi byose byavuye muri iki gikorwa.”

Aka gahigo karamutse kemewe yakuraho ak’umuhinde Vickrant Mahajan, wamaze amasaha 48 n’iminota 31.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza