Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yamaze iminsi 30 asenga atarya.
Yamaze iminsi 30 asenga atarya.

Muri Zimbabwe umukristo w’imyaka 73 witwa Khulu Reinfirst Manyuka,yapfuye azira kugerageza kugera ikirenge mu cya Yesu Kristo,ubwo yageragezaga kumara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya ahubwo asenga.

Nkuko Radiyo Nehada yabitangaje,uy’umugabo yapfuye amaze iminsi mirongo itatu ari muri icyo gikorwa.

Aba muzi ndetse n’abo mu muryango we bavuga ko yarazwiho kuba umunyamwuka cyane akaba yarahagurutse iwe agana iy’ubutayu agendeye mu byanditswe bivuga uko Yesu yasengeye mu butayu iminsi 40 na majoro 40 atarya.” Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi,amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.”Matayo 4:1-2,Bibiliya kandi yongera kuvuga kuri izi nkuru za yesu muri Luka 4:1-2.

Abo mu muryango we bahamya ko yari umugabo wagiraga ukwizera gukomeye kandi akaba umunyamwuka cyane ku buryo bahamya ko byari bikwiye ko apfa muri buriya buryo.

Radiyo Nehada kandi ivuga ko abo mu muryango wa Manyuka bemeza ko nta burwayi yarafite ahubwo n’imyaka ye utashoboraga gukeka ko ayifite kuko yagaragaraga ko akiri muto.urupfu rwe rufatwa ko ari nk’ibanga rikomeye kuko yapfuye ari wenyine mu butayu maze umuntu utazwi abimenyesha igipolisi k’igihugu cya Zimbabwe.

Igipolisi cy’icyo gihugu gitangaza ko atari ubwa mbere babonye ikibazo nk’icyo mu gihugu cyabo. Umuvugizi w’igipolisi akaba avuga ko bagiye bakira ibibazo nk’ibyo kandi ko nta kundi babikora kuko badashobora kubuza abantu kwiyiriza no gufunga basenga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza