Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yarokowe no gusenga avuga mu ndimi
Yarokowe no gusenga avuga mu ndimi

"Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata"- Yesaya 43:2

Umugore witwa Kathi Bayker ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,mu mujyi wa Grandville ho muri leta ya Michigan, avuga ko yatabawe no gusenga avuga mu ndimi ubwo abantu batazwi bamushimutaga bamukuye iwe mu gicuku.

Kathi Byker avuga ko abagabo babiri binjiye mu nzu bafite ibyuma, bakababwira ko nta kindi bakeneye uretse amafaranga y’ingurane kugira ngo babareke dore ko abo bagizi ba nabi bari babafatiyeho ibyuma ariko Imana iratabara.

Kathi Byker yaravuze ngo "Nubwo bari bamfunze umunwa ndetse n’amaguru bayaboshye, nakomeje gusenga cyane kugeza ubwo natwawe mu mbaraga z’ Umwuka ntangira kuvuga mu ndimi." Avuga kandi ko yatekereje kucyanditswe kivuga ngo "Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa"- Abaroma 8:28. Bityo arushaho gukomera kuko yumvaga ko ari kwivuganira n’Imana atiriwe abishyira mu ntekerezo ze kandi uko yakomezaga gusenga niko Imana yamwongereraga ibyanditswe bimumara ubwoba ndetse akabona n’amahoro nubwo yari mu mazi abira.

Imodoka bari bamutwayemo yagezaho irahagarara bamujugunya haze bamubohera ku nkingi yari hafi aho,uwari umutwaye ariyirukira aragenda. Kathi biramutangaza kuko byari igitangaza kimubayeho, maze asa nugerageza kuhikura niko kugerageza kwihambura aho yarabohewe biramworohera cyane ahita yiruka kuko Imana yari imwoherereje ubutabazi kugeza ubwo yahuye n’umushoferi utwara imodoka nini waraye ku nzira kuko bwari bukiri n’ijoro amubwira uko byari bimugendekeye bafatanya gushima Imana nubwo uwo mushoferi yasaga n’uwisekera.

Kathi Byker ati "ibi n’ibitangaza Imana inkoreye bikomeye cyane"” Nawe rero ntukihebe kuko Imana izi ibyo unyuramo byose kandi ihora yarateguye uko uzabicamo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

KARORERO CHRISTOPHE kuwa 22-07-2015 saa 09:21
 

IMANA ISHIMWE CYANE KANDI IBYO YAVUZE IRABISOHOZA NITWE GUSA TUBURA KWIZERA YARAVUZE NGO NUCA MU MAZI NTABWO AZAGUTEMBANA NUCA NO MU MURIRO NTUZASHYA NGO IBIRIMI BYAWO NTACYO BIZAGUTWARA KANDI BYARAGARAGAYE KURI DANIEL NO KURI YOZEFU IMANA ISHIMWE IRACYAKORA IBITANGAZA. AMEN

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza