Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » MENYA N’IBI » Yarokowe no kuvuga izina rya Yesu Kristo mu gihe (...)
Yarokowe no kuvuga izina rya Yesu Kristo mu gihe ubuzima bwari mu kaga gakomeye.

Umukecuru w’umukristo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi ariko utuye mu gihugu cya Isirayeli, avuga ko yakijijwe no gutabaza Imana cyane ubwo baterwaga n’intagondwa zivuga ko ziharanira kugendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu.

Mukecuru Marike Veldman nkuko izina rye ryagaragajwe muri raporo yakozwe na One for Israel, bivugwa ko yari mu modoka zigenewe gutwara abagenzi arikumwe n’abandi I Yerusalemu mu gihugu cya Israel.

Veldmana avuga ko nubwo yakomerekejwe cyane ariko ahamya ko kuba akiri muzima abikesha kuba yarahamagaye Imana mu izina rya Yesu Kristo ubwo abagizi banabi bamujombaguraga ibyuma mu mubiri we.

ikinyamakuru The Christian Post dukisha iyi nkuru, cyanditse ko Ubwo iyi bisi (bus) ifite nomero 78 yari mu gace kegereye I Yerusalemu yaterwaga n’abantu babiri umwe afite icyuma undi afite imbunda bagatangira kurasa abagenzi banabatera ibyuma, iki gitero cyahitanye ubuzima bw’abantu babiri abagera kuri 16 barakomereka.

Veldman yagize ati” nagiye kumva batangiye kuvuga ngo Allahu Akbar, maze umugabo wariwicaye imbere yanjye atangira kuntera icyuma, undi nawe atangira kurasa n’imbunda. Abagenzi batangira gusakuza kuko byari biteye ubwoba cyane maze nanjye ntangira kuvuga mu kidage ntabaza Imana nti” Yesu, Yesu mfasha, mfasha!” yemeza ko yakijijwe no gutabaza izina rya Yesu kuko ubwo yamaraga kuvuga izina rya Yesu Kristo abicanyi bahise batinya baramuhunga bajya inyuma muri bisi.

Marike Veldman azwiho imirimo y’ubwitange aho agaburira abadafite icyo kurya, gufasha abakene no gufasha abana cyane. Ibi byatumye abantu batari abke bateranira ku musengera no kumwereka ko bamuri hafi arinako bashimira Imana yamurinze akabasha kurokoka icyo gihe. Mu buzima bwe akaba akora akazi ko kuvura abarwayi.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza